UPDATED: Ishyirahamwe ry’amavuriro y’igenga mu Rwanda (RPMFA) ryisubiye ku cyemezo ryari ryafashe cyo guhagarika imikoranire n’amasezerano n’ibigo by’ubwishingizi bitanga n’ubujyanye no kwivuza.
Mu itangazo iri shyirahamwe ryasohoye ku Cyumweru tariki ya 23 Mutarama, 2022 ryavugaga ko ibi bigo byabanje kugirana ibiganiro binyuze mu nteko rusange idasanzwe yahuje impande zombi ku wa 21 Mutarama, 2022 ariko ibigo byigenga by’ubwishingizi bikaba byaranze kwishyura ibirarane by’amafaranga bibereyemo ibi ibigo by’amavuriro yigenga.
Iri shyirahamwe ryavugaga ko hatagize igikorwa ngo ibirarane by’amafaranga biri hagati y’awaka n’amezi atanu ibigo bibereyemo amavuriro yigenga yishyurwe, amasezerano byari bifitanye ahita ahagarara bitarenze ku wa 25 Mutarama, 2022.
Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’amavuriro yigenga mu Rwanda, Dr Mugenzi Domique Savio, yabwiye RBA ko iki cyemezo cyo kwisubiraho ku guhagarika amasezerano n’ibigo by’ubwishingizi cyafashwe hashingiwe ku biganiro byabaye hagati y’impande zombi.
Ati “Nibyo koko iki cyemezo cyaraye gihagaritswe kuko habayeho ibiganiro bigamije gushaka umuti ikibazo cyari gihari cy’uko ibigo by’ubwishingizi byatindaga kwishyura amavuriro yigenga.”
Yakomeje ati “Ibigo biri ku isonga mu kutishyura harimo SANLAM, BRITAM na RADIANT, hakaba harabaye ibiganiro twagiranye n’inzego za Leta kugira ngo zidufashe, ku isonga hari Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), twakoze inama tuza kugera ku myanzuro myiza, iganisha ku mikoranire myiza hagati y’amavuriro yigenga n’ibigo by’ubwishingizi.”
Dr Mugenzi yavuze ko imwe mu myanzuro yafashwe muri iyo nama harimo ko inyemezabwishyu zidafite ikibazo ko zishyurwa bitarenze ku wa 26 Mutarama, 2022. Ni mu gihe inyemezabwishyu zifite ibibazo mu minsi itatu zisuzumwa zikishyurwa mu gihe kitarenze amasaha makumyabiri n’ane (24h).
Yongeyeho ko imikoranire hagati y’ibigo by’ubwishingizi n’amavuriro yigenga yarushaho kunozwa kandi ko hashyizweho uburyo bikurikiranwa hirindwa ko ikibazo cyakongera kubaho.
Dr Mugenzi yahumurije abasanzwe bakoresha ubwishingizi bwari bwahagarikiwe amasezerano ko kuri ubu bashobora kugana amavuriro yigenga bakivuza nta nkomyi.
Ati “Ikibazo rwose cyakemutse uyu munsi tariki ya 25 Mutarama 2022, abari basanzwe bakoresha ubwishingizi bwa Sanlam, Britam na Radiant barakomeza bivuze uko bari basanzwe bivuza aho bashatse muri rimwe mu ivuriro ryigenga muri iki gihugu.”
Iki cyemezo gifashwe mu gihe ibigo by’ubwishingizi byo bitemeraga icyo amavuriro yigenga yvugaga cyo kubaberamo ibirarane ko ahubwo ari inyemezabwishyu zifite ibibazo. Gusa ibigo by’ubwishingizi byanavugaga ko habayeho ibiganiro, ibibazo biri ku mpande zombi byakemuka.
Amavuriro yigenga yavugaga ko ibigo by’ubwishingizi yanze kubishyura ibirarane biri hagati y’unwaka n’amezi atanu bityo bikabashyira mu bihombo.
Ni mu gihe ibigo by’ubwishingizi nabyo byavugaga ko amavuriro yigenga abaka amafaranga y’umurengera batazi impamvu.
INKURU YABANJE: Ishyirahamwe ry’amavuriro yigenga mu Rwanda ryatangaje ko kuva tariki ya 25 Mutarama ritazongera gukorana n’ibigo bitatu byigenga bitanga serivisi z’ubwishingizi aribyo RADIANT, BRITAM, na SANLAM nyuma yo kubaberamo ibirarane biri hagati y’amezi atanu n’umwaka.
Mu itangazo iri shyirahamwe ryasohoye ku Cyumweru tariki ya 23 Mutarama, 2022 rivuga ko ibi bigo byabanje kugirana ibiganiro binyuze mu nteko rusange idasanzwe yahuje impande zombi ku wa 21 Mutarama, 2022 ariko ibigo byingenga bitanga serivise z’ubwishingizi bikaba byaranze kwishyura ibirarane by’amafaranga bibereyemo amavuriro yigenga.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko mu gihe nta cyaba gikozwe, imikoranire n’amasezerano ari hagati y’amavuriro yigenga n’ibigo byigenga by’ubwishingizi bihita bihagarara by’agateganyo kuva ku wa Kabiri tariki ya 25 Mutarama, 2022.
Iri shyirahamwe ryibutsa abagana amavuriro yigenga bakoresheje ibi bigo by’ubwishingizi ko bazavurwa ari uko biyishyuriye ikiguzi 100%.
Umuyobozi w’iri shyirahamwe, Mugenzi Dominique Saviio, yabwiye itangazamakuru ko ari icyemezo cyafashwe nyuma yo kugirana inama zitandukanye n’ibigo bitanga serivisi z’ubwishingizi bujyanye n’ubuvuzi ariko ntibitange umusaruro.
Ati “Mwibaze ikigo cy’ubwishingizi kimara amezi 8 kitishyura ivuriro. Murabyumva ko iryo vuriro ridashobora gukora, rirahomba ugasanga ryaka imyenda muri Banki, ugasanga ntiribashije kwishyura abakozi imishahara. Ibyo rero twasanze birambiranye, twagira ngo birangire, bibonerwe umuti wa burundu, bye kuzongera. Ibigo by’ubwishingizi bijye byishyura amavuriro yigenga ku gihe.”
Ibigo by’ubwishingizi byo byabiteye utwatsi ibi bivugwa…
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’ubwishingizi cya SANLAM, Sayinzoga Betty yavuze ko nta birarane ikigo cye gifitiye amavuriro keretse inyemezabwishyu zifite ibibazo batemeranywaho.
Ati “Hari ibintu byinshi tureba bituma twemera ayo mafaranga kuko ntitwapfa kubona inyemezabwishyu ngo dufunge amaso, dupfe kwishyura. Icyo giciro cyagenda gifite ingaruka ku banyamuryango bacu. Twebwe hari igihe dushobora no gufata umwanya wo kwishyura, ni uko tugomba gukora uko dushoboye ngo tubungabunge amafaranga y’abanyamuryango bacu.”
Yakomeje agira ati “Ntabwo twavuga ngo zana amafaranga, nkishyura, ntibishoboka. Ariko abafite ikibazo nk’uko twabyanditse mu ibaruwa, twarababwiye ngo muze dukemure ibibazo byanyu kandi tuzabikora.”
Umuyobozi Mukuru wa Radiant, Rugenera Mark na we ashimangira ko nta kirarane babereyemo amavuriro yigenga.
Ati “Amafaranga twari tubabereyemo twarayabishyuye yose bitarengeje mu kwezi kwa Ugushyingo, 2021. Icyo nemera cy’uko wenda hari inyemezabwishyu zitarishyurwa, ni kwa kundi umuntu akora inyemezabwishyu, akayohereza, twavuga ngo ibi ntabwo bitunganye, turamwandkira tukamubwira ngo ngwino twicare hamwe twumvikane ku bigomba kwishyurwa n’ibitagomba kwishyurwa.”
Yakomeje ati “Iyo ikintu cyishyurwa amafaranga ibihumbi icumi (10,000frw), wowe ugaca ibihumbi cumi na bitanu (15, 000frw), ayo Frw 5000 arenzeho tuba tutabyumvikanyeho, aba agomba kuza kugira ngo twumvikane turebe ibigomba kwishyurwa. Usibye ayo mafagitire afite ibyo bibazo gusa cyangwa ataratugeraho, cyangwa ari bwo akitugeraho, bigomba gusaba igihe cyo kubisuzuma twe turabishyura.”
Ubuyobozi bw’ishyarahamwe ry’ibigo by’ubuvuzi byigenga buvuga ko bwamaze kwandikira Minisiteri y’Ubuzima nk’umuhuza muri iki kibazo kugira ngo ikemura ibibazo byose bigararamo hagati y’impande zombi.
Bimwe mu byo ibigo by’ubwishingizi bw;ubuvuzi bigarukaho ni amafaranga y’umurengera acibwa ibyo bigo batemera. Bakavuga ko batemeranya ku nyemezabwishyu batanga.
Ni mu gihe ishyirahamwe ry’ibigo by’ubuvuzi nabyo bivuga ko ibigo by’ubwishingizi byanga kubishyura nkana bikarinda aho bifata igihe kinini bityo bikabajyana mu bihombo.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW
Must See
-
Other Sports
/ 8 years agoFloyd Mayweather says fight against Conor McGregor can happen
Nemo enim ipsam voluptatem quia voluptas sit aspernatur aut odit aut fugit, sed quia...
By v9mze -
Other Sports
/ 8 years agoSerena sets Open era record with 23rd Slam
Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et...
By v9mze