Connect with us

Amakuru aheruka

Rubavu:Abagabo basabwe gufasha abagore n’abana babo mu gihe bari mu mihango

Umuryango wita ku buzima, AIDS HealthCare Foundation (AHF Rwanda) wagaragaje impungenge ku bagabo batererana abagore babo n’abana babo b’abakobwa mu gihe bari mu mihango, ntibahe agaciro kubona ibikoresho by’isuku birimo impapuro zizwi nka Cotex.

Byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 1 Kamena ubwo mu Karere ka Rubavu hizihizwaga umunsi w’isuku y’umugore mu gihe cy’imihango, hazirikanwa ku kamaro ko gufasha abagore n’abakobwa kugira isuku n’ubuzima bwiza muri ibi bihe.

Inzobere zigaragaza ko mu gihe umugore cyangwa umukobwa ari mu mihango, kutita ku isuku ye bishobora kumugiraho ingaruka zo kwandura indwara zandurira mu myanya y’igitsina ndetse n’izibasira urwungano rw’inkari.

Umuyobozi Ushinzwe gukumira indwara muri AHF Rwanda, Nteziryayo Narcisse, yavuze ko hiyongeraho ipfunwe rishobora guterwa no kuba umugore cyangwa umukobwa atabonye ibyangombwa bimufasha kugira isuku mu gihe cy’imihango, bikagira ingaruka ku musaruro yatangaga.

Ati “Hari abagera mu gihe cy’imihango akaba yava mu ishuri kubera ko adafite ibikoresho by’isuku, ati ndiyanduza cyangwa bagenzi banjye banseke, bityo bamwe bakava mu mashuri, mu kazi n’ibindi.”

Nteziryayo yavuze ko abagabo nk’abakuru b’imiryango myinshi mu gihugu, bafite inshingano zo gufasha abagore babo cyangwa abana b’abakobwa bari mu mihango, bakeneye ibikoresho byiza by’isuku ibafasha gukomeza akazi kabo nta pfune.

Ati “Yumve ko afite inshingano zo kugurira umwana we, umugore we ibikoresho by’isuku byiza bityo ako kato gacike. Harimo abagabo badatanga amafaranga ariko bakabona ay’icupa rya 1000 Frw kandi cyagombye kuvamo cotex zafasha umwana mu gihe cy’iminsi itanu. Abagabo bumve ko bafite izo nshingano.”

Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rubavu, Ishimwe Pacifique yavuze ko isuku ahantu hose isaba ubufatanye ariyo mpamvu abagabo bakwiriye kuba hafi y’abagore mu gihe bari mu mihango, bakabafasha kubona ibyangombwa.

Yavuze ko kutabiha agaciro bigira ingaruka ku muryango wose, ariyo mpamvu buri wese akwiriye kubyitaho.

Nahimana Valentine wo mu murenge wa Busasamana, yavuze ko ahanini abagore n’abakobwa bo mu cyaro bagorwa no kubona ubushobozi bwo kwigurira impapuro z’isuku, bigakubitana n’uko abagabo bakunze kugira amafaranga ariko ntibumve ko ari inshingano kugurira izo mpapuro abagore babo.

Kuri uyu munsi wahariwe isuku y’umugore mu gihe cy’imihango, mu murenge wa Busasamana hatanzwe impapuro z’isuku zisaga 4000 zitezweho gufasha abagore n’abakobwa bo muri ako gace mu gihe cy’imihango, dore ko imiryango myinshi nta mikoro ifite nyuma y’ibiza byibasiye ako karere mu kwezi gushize.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka