Leta y’u Rwanda yatangaje gahunda ivuguruye yo guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe yavuguruwe na Minisiteri y’Ibidukikije ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Majyambere (UNDP).
Iyo gahunda nshya yatangajwe kuri uyu wa Mbere taliki ya 05 Kamena 2023 ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije.
Ni gahunda igamije kongerera u Rwanda ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ndetse no guteza imbere udushya hagamijwe kugera ku bukungu burambye kandi burengera ibidukikije.
Iyi gahunda yavuguruwe kugira ngo ijyane n’Icyerekezo 2050 ndetse ikaba izafasha mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere nk’uko biri muri gahunda y’igihe kirekire u Rwanda rwihaye.
Mu mwaka wa 2011, ni bwo u Rwanda rwashyizeho gahunda nshya yo guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe (GGCRS) hagamijwe ko bifarenze mu 2050 igihugu kizaba giteye imbere, gifite ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe kandi kitanarangwamo n’imyuka ihumanya ikirere.
Bitewe n’uko ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zikomeje kwiyongera no kongera ubukana mu guhungabanya ubukungu bw’igihugu n’imibereho y’abaturage ndetse no kuba igihugu cyarashyizeho intego nshya zigamije guteza imbere ubukungu bwacyo, byabaye ngombwa ko iyi gahunda ivugururwa kugira ngo ibashe kujyana n’izi mpinduka.
Kubw’iyo mpamvu, iyi gahunda yo guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe yavuguruwe kugira ngo ikomeze gutanga umurongo uhamye, mu buryo bworoshya ishyirwa mu bikorwa.
Iyi gahunda ivuguruye igamije guha umurongo ngenderwaho ndetse no gufasha mu igenamigambi, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu nzego zose z’ubukungu.
Yutezweho no gufasha u Rwanda kuzamura ishoramari ryaba irya Leta, abikorera ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye mu gushyira mu bikorwa imishinga irengera ibidukikije.
Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc,yongeyeho ko u Rwanda ruteye intambwe ikomeye mu kubaka Igihugu gifite ubukungu butabangamiye ibidukikije.
Ati: “Iyi gahunda ivuguruye igamije guteza imbere ubukungu butabangamiye ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe igaragaza intambwe ikomeye u Rwanda rwateye mu rugendo rwo kubaka igihugu gifite ubukungu butabangamiye ibidukikije.”
Akomeza ashimangira ko ari gahunda igaragaza ubushake bw’u Rwanda bwo guhangana imihindagurikire y’ibihe no kubaka igihugu kitarangwamo imyuka ihumanya ikirere.
Ati: “Guhuza intego z’Igihugu z’iterambere na gahunda Isi yose ishyize imbere, ni intambwe ikomeye izadufasha kugera ku ntego twihaye zo kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.”
Yasabye Abanyarwanda bose kubyaza umusaruro aya mahirwe mu kubaka ahazaza hazira ibyago biterwa no kwangiza ibidukije hamwe n’imihindagurikire y’ibihe.
Maxwell Gomera, Uhagarariye UNDP mu Rwanda, na we yashimangiye ko iyo gahunda itagaragaza gusa icyerekezo cy’Igihugu ahubwo inajyanye n’intego z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Majyambere (UNDP) zo gushyigikira iterambere rirambye kandi ridaheza.
Ati: “Dufatanya n’u Rwanda guharanira kugera ku bukungu butarangwamo imyuka ihumanya ikirere, twubaka ejo hazaza hashyira imbere ihangwa ry’imirimo, uburumbuke, n’ubuzima bw’abaturage. Ni yo mpamvu dutewe ishema no kuba twaragize uruhare mu ishyirwaho ry’iyi gahunda.”
Iyi gahunda ivuguruye igamije kandi guha umurongo ndetse no gushyigikira gahunda u Rwanda rwiyemeje mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe hagendewe ku biteganywa n’amasezerano ya Paris yerekeye imihindagurikire y’ibihe “Nationally Determined Contributions (NDC)” aho hazagabanywa 38% y’imyuka ihumanya ikirere bitarenze 2030.
Zimwe mu ntego zikubiye muri iyi gahunda harimo gukoresha ingufu z’amashanyarazi zisazura haba mu nganda ndetse na serivisi zisanzwe, guteza imbere ikoreshwa neza ry’ubutaka n’amazi ndetse no gushyira imbere gahunda zo kwihaza mu biribwa n’imibereho myiza ndetse no kugabanya ingaruka zituruka ku biza.
Kugira ngo ishyirwe mu bikorwa ishyirwe mu bikorwa bizasaba miliyari ebyiri z’amadorali y’Amerika (USD $2 billion) ku mwaka, aho miliyoni magana arindwi z’amadorali y’Amerika (USD $700 million) zizaturuka mu ngengo y’imari ya Leta.
Ikindi kandi hazashakwa inkunga izaturuka hanze binyuze mu Kigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije “Rwanda Green Fund” na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.
Ikigega “Ireme Invest’’ kizafasha kuzamura uruhare rw’abikorera mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda.