Hallelujah Family Choir yo mw’Itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa Karindwi mu Karere ka Rubavu yateguye ‘Amavuna’ yiswe ‘Iki nicyo gihe’ agamije kwiyegereza Imana, gusengera imiryango n’igihugu muri rusange.
Abantu bose bararitswe kuzitabira aya mavuna azitabirwa na korali zikomeye
Ni gikorwa giteganyijwe kubera kuri Gates of Hope (ahahoze Zion Temple) i Gisenyi kuwa 12-26 Werurwe 2022.
Aya mavuna yateguwe na Hallelujah Family Choir agiye kuba ku nshuro ya Kabiri, aheruka yabereye ahitwa i Rurembo mu Kagari ka Byahi mu Murenge wa Rubavu.
Icyo gihe habatijwe abantu benshi hatangwa n’inkunga yo kuhubaka Urusengero.
Perezida wa Hallellujah Familly Choir, Uwineza Johnson, yavuze ko Amavuna atareba Abadiventiste gusa kuko ari ay’abantu bose.
Yagize ati “Amavuna ni ay’abantu bose, bagomba kuza tugasabana, tugasenga, abantu bakongera bagasubiza umutima hamwe nyuma y’ibi bihe Covid-19 iri kugenda ishira.”
Akomeza avuga ko ari ngombwa ko abafite umutwaro mu ngeri zose bashyira hamwe bagakomeza kuzamura Kirisitu no gusigasira ibyiza bye.
Uwineza Johnson yabwiye UMUSEKE ko aya mavuna azayoborwa n’umuvugabutumwa witwa Bararendeza Augustin.
Amavuna mu minsi y’imibyizi azajya atangira saa Kumi n’Imwe kugera saa Moya z’umugoroba, ku Isabato azajya atangira ku isaa Munani naho ku Cyumweru atangire saa Kumi z’umugoroba.
Aya mavuna azitabirwa n’abantu baturutse mu Ntara zitandukanye no mu bihugu bikikije u Rwanda nka DR Congo.
Buri munsi hazajya haba igitaramo cy’indirimbo z’amakorali akomeye nka Twiyarure Kigali, Intwari za Christo(Musanze), Inkuru Nziza(Kigali), Shalom Singers, Femme Pour Christ bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’izindi
Byiringiro Vincent
March 10, 2022 at 7:07 am
Ayomavuna azaba aziye igihekuko abakristobeshyi twasubiye inyuma mubyamwuka kanti ikinicyogihe ngodukore mukomeze kugira irarikaryiza.