Amakuru aheruka

Rubavu: Hallelujah Family Choir yateguye amavuna azahuriramo korali zikomeye

Published on

Hallelujah Family Choir yo mw’Itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa Karindwi mu Karere ka Rubavu yateguye ‘Amavuna’ yiswe ‘Iki nicyo gihe’ agamije kwiyegereza Imana, gusengera imiryango n’igihugu muri rusange.

Abantu bose bararitswe kuzitabira aya mavuna azitabirwa na korali zikomeye

Ni gikorwa giteganyijwe kubera kuri Gates of Hope (ahahoze Zion Temple) i Gisenyi kuwa 12-26 Werurwe 2022.

Aya mavuna yateguwe na Hallelujah Family Choir agiye kuba ku nshuro ya Kabiri, aheruka yabereye ahitwa i Rurembo mu Kagari ka Byahi mu Murenge wa Rubavu.

Icyo gihe habatijwe abantu benshi hatangwa n’inkunga yo kuhubaka Urusengero.

Perezida wa Hallellujah Familly Choir, Uwineza Johnson, yavuze ko Amavuna atareba Abadiventiste gusa kuko ari ay’abantu bose.

Yagize ati “Amavuna ni ay’abantu bose, bagomba kuza tugasabana, tugasenga, abantu bakongera bagasubiza umutima hamwe nyuma y’ibi bihe Covid-19 iri kugenda ishira.”

Akomeza avuga ko ari ngombwa ko abafite umutwaro mu ngeri zose bashyira hamwe bagakomeza kuzamura Kirisitu no gusigasira ibyiza bye.

Uwineza Johnson yabwiye UMUSEKE ko aya mavuna azayoborwa n’umuvugabutumwa witwa Bararendeza Augustin.

Amavuna mu minsi y’imibyizi azajya atangira saa Kumi n’Imwe kugera saa Moya z’umugoroba, ku Isabato azajya atangira ku isaa Munani naho ku Cyumweru atangire saa Kumi z’umugoroba.

Aya mavuna azitabirwa n’abantu baturutse mu Ntara zitandukanye no mu bihugu bikikije u Rwanda nka DR Congo.

Buri munsi hazajya haba igitaramo cy’indirimbo z’amakorali akomeye nka Twiyarure Kigali, Intwari za Christo(Musanze), Inkuru Nziza(Kigali), Shalom Singers, Femme Pour Christ bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’izindi

Uwineza yasabye abantu bose kuzitabira kugira ngo barusheho kwiyegereza Imana. Kuyinjiramo ni ubuntu.

Hallelujah Family Choir izwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Izina Ryiza, Yona, Umuryango, Abahanuzi, Amahirwe n’izindi zitandukanye.

Indirimbo Izina ya Hallelujah Family Choir

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

1 Comment

Popular Posts

Exit mobile version