Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ku bufatanye na Kaminuza yo mu Bwongereza , Coventry University, yatangiye ubushakashatsi bugamije gukusanya amakuru ku bwoko bushya bw’amashyiga akoresha imirasire y’izuba.
Aya mashyiga namara gutungwanywa, azifashishwa mu kugabanya ikoreshwa ry’inkwi n’amakara mu kurengera ibidukikije nk’uko byemezwa n’Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri REG, Eng. Kabananiye Janvier.
Yagize ati “Icyo tugamije cyane ni ukubona uburyo bwo guteka bwifashisha imirasire y’izuba, bityo ikoreshwa ry’inkwi n’amakara bigabanuke, kuko tugomba kurengera ibidukikije.”
“Ubu bushakashatsi buzadufasha kubona amakuru ku mikoreshereze y’aya mashyiga ndetse n’imiterere ikenewe kugira ngo natangira gukwirakwizwa azorohereze Abanyarwanda kuyakoresha. Intego ni uko buri wese ateka atangije ibidukikije kandi yorohewe.”
Kabananiye yavuze ko ubu bushakashatsi bwatangiriye mu Mirenge itandatu y’Akarere ka Kayonza.
Kabananiye yagize ati “Twahisemo ingo 20 mu Mirenge itandukanye tuzakorana nazo muri ubu bushakashatsi. Tuzabanza gupima urugero rw’ibicanwa zisanzwe zikoresha, nyuma tubahe aya mashyiga mashya bayakoreshe turebe imbogamizi bahura nazo mu kuyakoresha ndetse n’uburyo aborohereza mu mibereho yabo.”
Kabananiye yavuze ko amakuru azava muri ubu bushakashatsi azifashishwa mu kwerekana ko bishoboka gukoresha imirasire y’izuba mu guteka, cyane cyane ku batuye mu byaro.
Ati “Ntawe ukwiye kumva ko atakoresha ikoranabuhanga mu guteka kuko atuye mu cyaro. Ubu bushakashatsi rero buzadufasha kumenya ibikenewe kugira ngo ubu buryo bushya buzakwirakwizwe tuzi neza ibikenewe kandi bya ngombwa kugira ngo abantu bitabire gukoresha aya mashyiga.”
Umushakashatsi akaba n’umwalimu muri Kaminuza ya Coventry yo mu Bwongereza, Dr Jonathan Nixon, uhagarariye ubu bushakashatsi yemeza ko ibizabuvamo bizafasha mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Nixon yagize ati “Ubu bushakashatsi buratanga icyizero cy’uko bishoboka gutanga igisubizo ku baturage bahangayikishijwe no kubona ibicanwa mu bikorwa byabo bya buri munsi. Ibi kandi bikazanafasha no kugera ku ntego yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere iterwa ahanini n’imyuka mibi yangiza ikirere.”
Bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba, mu karere ka Kayonza batangiye gukorerwaho ubwo bushakashatsi mu ngo zabo bemeza ko mu gihe ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bizaba byatangiye gushyirwa mu bikorwa bizabafasha cyane mu gukemura ikibazo cyo kubona ibicanwa kibugarije muri iki gihe.
Sinzabakwira Valens yagize ati “Aho dutuye inaha kubona inkwi zo gucana cyangwa amakara biragoye cyane ku buryo hari n’aho dukoresha ibikenyeri kugira ngo tubashe guteka amafunguro. Rero turamutse kubonye ikoranabuhanga ryo gutekesha amashanyarazi akomoka ku zuba byadufasha cyane.’’
Sylvie Mukeshimana na we yagize ati “Kubona inkwi zo guteka bisaba gutema amashyamba kandi nayo rwose urabona ko inaha adakunda kuboneka. Turamutse tubonye ayo mashyiga agezweho byadufasha cyane kubona ibicanwa bidahenze, kandi tugatekera ahantu hafite isuku, bikanadufasha mu kubungabunga ibidukikije.”
Habimana François we yemeza ko nibatangira gukoresha amashyiga agezweho bizabafasha kubungabunga ibidukikije ndetse no kwirinda indwara z’ubuhumekero.
Yagize ati “Twebwe kubera gutekesha inkwi zisanzwe inaha, icya mbere kuzibona bigize kuba bigoye cyane, icya kabiri zikanatera imyotsi myinshi hakaba hari impungenge ko iyo myotsi yazadutera indwara zo mu buhumekero. Nidutekera kuri ayo mashyiga rero bizadufasha kwirinda izo ndwara tunabungabunge ibidukikije tureka gutema ayo mashyamba.”
Ubu bushakashatsi Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ifatanije na Kaminuza ya Coventry yo mu Bwongereza buteganijwe kuzarangirana n’ukwezi kwa karindwi k’umwaka utaha.