Abangavu 300 biga mu bigo bitatu byo mu mashuri yisumbuye byo mu Karere ka Kayonza, bahawe ibikoresho by’isuku birimo ’cotex’ zimeswa zifite ubushobozi bwo gukoreshwa kugeza ku myaka ibiri.
Ibi bikoresho by’isuku babihawe ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Ugushyingo 2023, aho babihawe na Rotaract Rwanda Club KIE, ikubiyemo urubyiruko rwo muri Rotary Club rwiga muri kaminuza.
Rotary Club ni umuryango udaharanira inyungu ukora ibikorwa by’ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye, gutanga amazi meza ku baturage, kurwanya indwara z’ibyorezo no gutanga umusanzu mu bikorwa byose bigamije guteza imbere sosiyete. Urubyiruko ruwushamikiyeho rwiga muri kaminuza rwitwa Rotaract mu gihe abiga mu mashuri yisumbuye bawubarizwamo bo bitwa Interact.
Rotaract KIE yatanze ibikoresho by’isuku ku bangavu 300 bo mu bigo by’amashuri bya G.S Mukarange Catholic, G.S Kayonza na G.S Kabungo. Uretse gutanga ibikoresho by’isuku, abagize iri tsinda banabanje kwigisha abato ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, birimo kumenya kubara iminsi yabo mu gihe bagiye mu mihango n’ibindi byinshi binyuranye.
Perezida wa Rotaract Club KIE, Musoni Ronald, yavuze ko bateguye iki gikorwa cyo gutanga ’cotex’ 300 n’ifu y’igikoma ya Nootri ku bana 300 bo mu bigo by’amashuri bitatu mu rwego rwo kubafasha kwiga neza.
Ati “Mu Rwanda dufite ikibazo cy’abana bava mu ishuri kubera impamvu zitandukanye zirimo abo batera inda zitateganyijwe, abandi ugasanga barabura ibikoresho by’isuku bakwifashisha mu gihe bari mu mihango. Twabitanze rero kugira ngo tubafashe nibura ko bamara imyaka ibiri batagura ibi bikoresho by’isuku bakenera buri kwezi.”
Yavuze ko bifuza ko nka Rotaract buri mwana wese yiga nta nkomyi, azi ubuzima bw’imyororokere kandi abasha kubona ibikoresho by’isuku kugira ngo abashe gukurikirana amasomo neza.
Musoni yavuze ko ibikorwa nk’ibi bazakomeza kubikora hirya no hino mu gihugu kugira ngo bafashe Leta mu burezi bw’umwana w’umukobwa.
Nishimwe Divine wiga kuri G.S. Kayonza yavuze ko benshi mu bana bigana bagorwaga no kubona cotex ariko ubu bigiye kubafasha kwiga neza kandi bashyizeho umwete.
Ati “Ku ishuri iyo ugiye mu mihango bakwitagaho bakayiguha ariko si ibintu bizaramba ku buryo ariho gusa wajya uhora utura ikibazo, hari n’ababyeyi rwose bigora kuzigura noneho ugasanga wa mwana wagiye mu mihango agize ikibazo cyo kwibaza uko abona cotex. Turashimira aba bafatanyabikorwa baziduhaye nkanabizeza ko zizadufasha cyane.”
Mutesi Gerardine wiga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kabungo yashimiye Rotaract yabigishije ku buzima bw’imyororokere avuga ko hari byinshi atari azi neza yamenye.
Ati “Ntabwo nari nzi uko umukobwa yabara ibihe bye neza ariko ubu ntashye nabimenye neza. Ikindi amasomo batwigishije y’ubuzima bw’imyororokere menshi ubu nanjye nakwigisha abandi bana batageze hano.”
Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Kayonza, Rwakayigamba Ferdinand, yavuze ko iki gikorwa bacyishimiye cyane ngo kuko bigiye kuruhura ababyeyi kugura ibikoresho by’isuku, yavuze ko uretse abo batoranyije hari n’abandi benshi bagorwa no kubibona bikagira ingaruka ku myigire yabo.
Ati “Dufite abana usanga baturuka mu miryango itishoboye noneho bakarindira kuza hano ku ishuri akaba ariho bafata cotex, urumva wa mwana ubu agiye kwiga neza kuko yizeye ko nagira ibibazo by’umubiri ari bwihindurire cotex. Ibi bizatuma yiga neza, binagabanye igitutu kuri ba babyeyi babo batishoboye bahoraga bashakisha amafaranga yo kuzigura.”
Rotaract KIE biyemeje ko uretse ibi bikoresho by’isuku batanze muri Kayonza, bazanakomeza gufasha n’ibindi bigo by’amashuri binyuranye.