Connect with us

Amakuru aheruka

Rayon Sports yanditse imenyesha FERWAFA ko itazakina Shampiyona

Umuvugizi wa Rayon Sports yavuze ko bubaha ibyemezo by’inzego zireberera Sport ariko avuga ko Rayon Sports itabasha gutunga ikipe mu mwiherero amezi 6, bikiyongera ku kuba ikina imikino, ati “Ibyo byose baduca ntabwo twari twarabipangiye.” Yasubizaga impamvu bandikiye FERWAFA bayimenyesha kuva muri Shampiyona.

Nkurunziza Jean Paul yavuze ko hejuru y’umwiherero amakipe yasabwe mu nama yayahuje na FERWAFA, hiyongeraho kuba Ikipe ifite imodoka yihariye yo gutwara abakinnyi ngo batandura COVID-19, gupima abakinnyi COVID-19 nyuma y’iminsi 2, nibura Nkurunziza akavuga ko ibyo byasaba ingengo y’imari ya miliyoni 100Frw y’inyongera ku mafaranga yari yarateganyijwe.

Ati “Hari amakipe yavuga ko yabishobora ibyo birabireba, ayo makipe amenshi afashwa na Leta, ariko twe dukura mu bafana kandi tumaze imyaka ibiri abafana batagera kuri Stade. Ubu ubuyobozi bwiryaga bukimara abakinnyi bagakina bya bindi byo kwanga kumanika amaboko, bugahemba abakinnyi ngo imikino idahagarara.”

Yongeyeho ati “Twamaze kubandikira tubabwira umwanya duhagazemo.”

Yavuze ko FERWAFA itanga amahitamo kuri biriya byemezo, bityo ngo niba itavugiye amakipe ngo ibyo asabwa bidashoboka biveho, ngo nta kubeshya Abanyarwanda ko Rayon Sports ntiyabishobora.

Nubwo UMUSEKE tutarabona iyo baruwa, Umuvugizi wa Rayon Sports yadutangarije ko ibaruwa yamaze guhabwa FERWAFA.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/ferwafa-yasabye-amakipe-ibidashoboka-bamwe-basaba-ko-shampiyona-ihagarara.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

2 Comments

2 Comments

  1. Nanga reyo

    January 5, 2022 at 7:17 pm

    wamugani ikipe zidashoboye byaba byiza zisezeye hagakomeza izishoboye, ariko amabwiriza yo kwirinda icyorezo akubahirizwa zikazagaruka Covid-19 yararangiye nabwo zigahera mukiciro cya 2, cyane ko ari nazo zasabye ko hajyaho ingamba zo gupima abakinnyi zivuga ko hari amakipe adapimisha abakinnyi, none ubuyobozi buti reka dushyireho ingamba zo gupima abo bakinnyi muti ntituzabishobora, murabo Ferwafa yabakorera iki uretse kubareka mukaba muruhutse cyane ko ntabushobozi mufite bwo gukina muhangana nicyorezo mukazagaruka cyarangiye.

    • Ukuri

      January 6, 2022 at 9:14 am

      Iyi nyandiko yawe iragaragaza ko wasabitswe n’urwango kdi ruzagushora mu manga. Naho ibindi ubwo bushobozi wibeshya ko ufite ntuzi aho buva usibye mu misoro y’abanyarwanda nemeza ko uri imburamukoro idatanga umusoro numwe mu gihugu. Kuko iyaba wawutangaga nawe wari kumva ko ayo mafaranga abanyarwanda bayatanga ngo abubakire ibikorwaremezo atari ayo guterera inyoni nkuko mwirirwa mu bikora iminsi yose mwarangiza ngo mufite ubushobozi. agatinze kazamera ni amenyo ya ruguu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka