Umuvugizi wa Rayon Sports yavuze ko bubaha ibyemezo by’inzego zireberera Sport ariko avuga ko Rayon Sports itabasha gutunga ikipe mu mwiherero amezi 6, bikiyongera ku kuba ikina imikino, ati “Ibyo byose baduca ntabwo twari twarabipangiye.” Yasubizaga impamvu bandikiye FERWAFA bayimenyesha kuva muri Shampiyona.
Nkurunziza Jean Paul yavuze ko hejuru y’umwiherero amakipe yasabwe mu nama yayahuje na FERWAFA, hiyongeraho kuba Ikipe ifite imodoka yihariye yo gutwara abakinnyi ngo batandura COVID-19, gupima abakinnyi COVID-19 nyuma y’iminsi 2, nibura Nkurunziza akavuga ko ibyo byasaba ingengo y’imari ya miliyoni 100Frw y’inyongera ku mafaranga yari yarateganyijwe.
Ati “Hari amakipe yavuga ko yabishobora ibyo birabireba, ayo makipe amenshi afashwa na Leta, ariko twe dukura mu bafana kandi tumaze imyaka ibiri abafana batagera kuri Stade. Ubu ubuyobozi bwiryaga bukimara abakinnyi bagakina bya bindi byo kwanga kumanika amaboko, bugahemba abakinnyi ngo imikino idahagarara.”
Yongeyeho ati “Twamaze kubandikira tubabwira umwanya duhagazemo.”
Yavuze ko FERWAFA itanga amahitamo kuri biriya byemezo, bityo ngo niba itavugiye amakipe ngo ibyo asabwa bidashoboka biveho, ngo nta kubeshya Abanyarwanda ko Rayon Sports ntiyabishobora.
Nubwo UMUSEKE tutarabona iyo baruwa, Umuvugizi wa Rayon Sports yadutangarije ko ibaruwa yamaze guhabwa FERWAFA.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.