Connect with us

Amakuru aheruka

Rayon irerekana umutoza mushya kuri uyu wa Gatatu

Ikipe ya Rayon Sports yagaragaje kwiyubaka gukomeye muri iyi minsi irerekana umutoza mushya Jorge Manuel da Silva Santos kuri uyu wa Gatatu, ni nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri yerekanye aba abakinnyi barimo uvuye muri APR FC.

Jorge Manuel da Silva Santos

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko uyu mutoza Jorge Manuel da Silva Santos uri mu Rwanda azerekwa abafana ba Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu bakanatangaza ku mugaragaro imyaka yasinye.

Jorge Paixão yageze mu Rwanda ari kumwe n’umwungiriza we Pedro uzaba ushinzwe kongera imbaraga.

Rayon Sports yerekanye abakinnyi Ishimwe Kevin na Bukuru Christophe bigeze kuyikinira bakayivamo.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 01/02/2022, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko Ishimwe Kevin ukina asatira izamu, na Bukuru Christophe ari abakinnyi bayo bashya bazatangira kuyikinira mu mikino yo kwishyura izatangira tariki 19/01/2022.

Ishimwe Kevin yigeze gukinira Rayon Sports nyuma aza kuyivamo ajya mu makipe nka Sunrise FC, Pépinière, APR FC ndetse na Kiyovu Sports baheruka gutandukana mu minsi ishize, yasinyiye Rayon Sports amezi atandatu.

Aba bakinnyi bashya biyongereye ku umunya-Cameroun Mael DINDJEKE.

Rutahizamu Mael DINDJEKE wakiniye Bamenda FC

Kevin Muhire yagarutse muri Rayon

Bukuru na we yakiniye Rayon Sports yagarutse

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka