Ikipe ya Rayon Sports yagaragaje kwiyubaka gukomeye muri iyi minsi irerekana umutoza mushya Jorge Manuel da Silva Santos kuri uyu wa Gatatu, ni nyuma y’uko kuri uyu wa Kabiri yerekanye aba abakinnyi barimo uvuye muri APR FC.
Jorge Manuel da Silva Santos
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko uyu mutoza Jorge Manuel da Silva Santos uri mu Rwanda azerekwa abafana ba Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu bakanatangaza ku mugaragaro imyaka yasinye.
Jorge Paixão yageze mu Rwanda ari kumwe n’umwungiriza we Pedro uzaba ushinzwe kongera imbaraga.
Rayon Sports yerekanye abakinnyi Ishimwe Kevin na Bukuru Christophe bigeze kuyikinira bakayivamo.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 01/02/2022, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko Ishimwe Kevin ukina asatira izamu, na Bukuru Christophe ari abakinnyi bayo bashya bazatangira kuyikinira mu mikino yo kwishyura izatangira tariki 19/01/2022.
Ishimwe Kevin yigeze gukinira Rayon Sports nyuma aza kuyivamo ajya mu makipe nka Sunrise FC, Pépinière, APR FC ndetse na Kiyovu Sports baheruka gutandukana mu minsi ishize, yasinyiye Rayon Sports amezi atandatu.
Aba bakinnyi bashya biyongereye ku umunya-Cameroun Mael DINDJEKE.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.