Kuri uyu wa Kane tariki 17 Werurwe 2022, Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yakiriye mu biro bye Umushumba wa Arikidiyoseze ya Kigali, Musenyeri Antoine Karidinali Kambanda.
Perezida Ndayishimiye yakiriye Musenyei Antoine Karidinali Kambanda
Ni uruzinduko Musenyeri Antoine Karidinali Kambanda yagiriye mu Burundi aho anitabiriye Ihuriro rusange ry’Abepisikopi ba Kiliziya Gatulika hagati y’u Rwanda n’u Burundi.
Ifoto yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, igaragaza Perezida Ndayishimiye ari kumwe n’umufasha we ndetse na Musenyeri Antoine Karidinali Kambanda uri kumwe na Musenyeri Philippe Rukamba.
Uru rugendo rwa Musenyeri Antoine Cardinal Kambanda rubaye mu gihe kuwa 15 Werurwe 2022,itsinda riyobowe na Minisitiri w’Ingabo , Maj Gen Albert Murasira, yari muri iki gihugu ,wamushyikirije ubutumwa bwa mugenzi we Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.
Ku wa 10 Mutarama, 2022, u Burundi nabwo bwohwereje intumwa za bwo zari ziyobowe na Minisitiri w’u Burundi ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco na Siporo, Ambasaderi Ezéchiel Nibigira, na we wari uzanye ubutumwa bwa Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.
Mu mpera z’ukwezi gushize, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel na we yari yakiriye mugenzi we w’u Burundi, Banyankimbona Domine.
Igitabo gishya cy’ubucuti…
Muri Nyakanga 2021 ubwo uBurundi bwizihizaga umunsi wo w’ubwigenge ku nshuro ya 59, Perezida Ndayishimiye Evariste yavuze ko igihe kigeze ngo igihugu cye n’uRwanda byibagirwe amateka y’umubano mubi wakunze kuranga ibihugu byombi ubundi bitangire igitabo gishya cy’ubucuti.
Yagize ati “Nagira ngo mbamenyeshe ko uyu munsi ari uw’akanyamuneza ku Burundi, ndabizi ko nta Murundi n’umwe utanezerewe kuri uyu munsi kuko na bene wacu bo mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Rwanda baje aha kudushyigikira.”
Hashize iminsi abayobozi bo mu nzego zitandukanye bagenderanira, ibintu bigaragaza inzira ko kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
TUYISHIMIRE Raymond / UMUSEKE.RW
gafuruka
March 17, 2022 at 2:19 pm
Ni byiza ko Cardinal yagiye gusura Ndayishimiye.Kubera ko nawe avuga ko ari umurokore.Ndetse yasabye Abarundi bose gusenga buri wa kane.Ikibazo nuko mu ishyaka rye afite Imbonerakure zica abantu batavuga rumwe nawe.Byerekana ko politike idashobora kujyana n’ubukristu nyakuli.Niyo mpamvu Yesu yabujije abakristu nyakuli kutivanga mu by’isi.Ahubwo bagasenga basaba imana ngo itebutse ubutegetsi bwayo,akaba aribwo buyobora isi,ikaba paradizo.
gafuruka
March 17, 2022 at 4:57 pm
Yesu yadusabye gusenga buri munsi tubwira Imana ngo :” Ubwami bwawe nibuze” (Let your kindom come).Burya tuba dusaba Imana ngo itebutse ubutegetsi bwayo buyobore isi ibe paradizo,ibibazo byose biveho,harimo n’Urupfu.
Izabikora ku munsi w’imperuka,ibanje gukuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi hose nkuko Daniel 2:44 havuga.Ni nde izaha ubutegetsi bw’Isi?Ibyahishuwe 11:15 havuga ko ubutegetsi bw’isi yose izabuha Yezu.It will happen soon.
Ndengejeho Henry
March 17, 2022 at 7:14 pm
Kardinali Kambanda afite umwanya ukomeye wamufasha kwunga abanyarwanda. Gusa kuba ari umuntu, yakoze amakosa yo kwegamira ku bwoko bwe no gushyigikira ingoma atabanje gushishoza ku byerekeranye n’ibikorwa by’iyi ngoma. Nta na limwe Kiliziya yagombye gushyigikira ubwicanyi n’akarengane ako ariko kose. Ariko kandi umuntu arakosa akaba yakwikosora!
Jo
March 18, 2022 at 10:53 am
Abayehova murabeshya nta cyo Imana izaza kumara hano muri bino bitaka. Imana ni Umwuka na roho zacu ni Umwuka byose bizatagatifuzwa bigirww bishya mu ihirwe ridashira. Ibyo mwibwira ko universe na ecosystem Imana izabizamo ni amanjwe. Ijiru mwujujemo 144000 mwiyibagiza imbaga itabarika y’abatagatifujwe. Imana se yagira abantu ku isi na 144000 mu ijuru, iracamo ibice ijuru ryayibanye rito?