Connect with us

Amakuru aheruka

Hakizimana avuga ko atazi impamvu yahagaritswe mu kazi, Mukura VS iti “Ari mu bihano”

Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura VS ntibuvuga rumwe n’umutoza ushinzwe kongerara ingufu abakinnyi (fitness coach) Jean Baptiste Hakizimana ku mpamvu amaze irenga icyumweru atari gukora inshingano ze mu ikipe.

Umutoza Baptiste yasinyiwe gutoza Mukura nk’umutoza ushinzwe kongerara ingufu abakinnyi

Kuva muri Nyakanga 2021 nibwo Jean Baptiste Hakizimana yasinyiye ikipe ya Mukura yo mu Karere ka Huye nk’umutoza ushinzwe kongerara ingufu abakinnyi akaba yaratangiye akorana na Emmanuel Ruremesha watozaga nk’umutoza mukuru aza gusezererwa.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko umutoza Jean Baptiste Hakizimana na we icyumweru kirenzeho iminsi atari gukora.

Mu kiganiro umutoza Baptiste yagiranye na UMUSEKE yavuze ko atari gukora yabisabwe n’ubuyobozi bw’ikipe ko yaba ahagaze kuko haje undi mutoza bakora ibintu bimwe kandi Akarere ka Huye katahemba abantu babiri bakora ibintu bimwe.

Ati “Nanjye nahise mbabwira ko nta kibazo ariko tugomba kumvikana bakampa amafaranga yanjye bangomba.”

Umutoza Baptiste yakomeje avuga ko bumvikanye ntibahuza icyo gihe ngo yanabatse ibaruwa igaragaza ko atakiri mu nshingano ntibayimuha, gusa yakomeje avuga ko ategereje niba muri iki cyumweru ibaruwa imuhagarika burundu bazayimuha anavuga ko akurikije ibiri mu masezerano bagomba kumwishyura miliyoni 14Frw mu gihe baba bamuzereye.

Ati “Tugombaga kumvikana tutakumvikana tukajya mu manza kuko binashoboka ko dushobora kumvikana tugahindura amasezerano tukavuga ko dutandukanye mu bwumvikane noneho bakampa ibyo twumvikanye kandi batarampa ibaruwa bashobora no kungarura ntawamenya.”

 

Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura buti “Ayo makuru ntituzi aho yavuye”

Mu kiganiro Perezida w’ikipe ya Mukura VS, Ndamage Jean Damascéne yagiranye na UMUSEKE yavuze ko ayo makuru atazi aho yavuye kuko atari ukuri kandi umutoza Baptiste agifite inshingano nk’izo yari afite.

Ati “Ashobora kuba ari mu bihano bisanzwe bijyanye n’imyitwarire cyangwa ibindi bihano biba mu ikipe kuko habamo ibihano byinshi ariko ibyo arimo si ukwirukanwa.”

Perezida Ndamage yakomeje avuga ko kwirukanwa bivuze gusesa amasezerano kandi bikaba bitarabaye kuko akiyafite akaba akinahembwa.

Perezida Ndamage kandi ntiyavuze igihe ibihano umutoza Baptiste yashyizwemo bizarangirira.

Umutoza Baptiste yasinyiwe gutoza  Mukura kuba ushinzwe kongerara ingufu abakinnyi, yari yasinyiye gutoza Nyanza FC agenda atabibwiye ubuyobozi bwayo nk’uko bwabitangaje, byavugwaga ko azahita ajya gutoza Amagaju FC ariko we yabihakanye avuga ko atazi ikipe yakwerekezamo mu gihe Mukura VS yamuha ibaruwa isesa amasezerano.

Baptiste yabaye umukinnyi wa Mukura akina hagati mu kibuga

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Théogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka