Connect with us

Amakuru aheruka

Perezida Kagame yababajwe n’urupfu rw’uwashinze Partners In Health waguye mu Rwanda

Mu butumwa bwe ku muryango wa nyakwigendera, Dr. Paul Farmer washinze Partners In Health, Perezida Paul Kagame yanditse ko abikuye ku mutima yihanganishije umugore asize, Mme Didi Bertrand Farmer, abana be ndetse n’umuryango we muri rusange, yavuze ko “yari umuntu”.

Dr. Paul Farmer washinze Partners In Health yahawe umudari w’indashyikirwa witwa Igihango awuhabwa na Perezida Paul Kagame ubwe

Perezida Paul Kagame uri muri Senegal yagize ati “Nihanganishije cyane Mme Didi, abana babo, umuryango ndetse n’inshuti.”

Yakomeje yandika ati “Uburemere bwo kumubura mu buryo bwinshi byankozeho ku giti cyange, no ku gihugu cy’u Rwanda (igihugu yakunze, ndetse yatanze umusanzu ufatika mu kongera kucyubaka), ku muryango wange no kuri jyewe ubwange. Ndabizi ko hari benshi biyumva nka njye haba muri Africa n’ahandi.

Biragoye cyane kubona amagambo yo kuvuga akababaro ntewe no kubura Paul Farmer – Umuntu, Umuganga, Umuntu ukunda abantu. Abumbiye hamwe imico bigoye gusangana umuntu.”

Umuryango Partners In Health washinzwe na Dr. Paul Farmer ni wo watangaje bwa mbere inkuru y’akababaro ko yapfuye bitunguranye ubwo yari asinziriye aho yari ari mu Rwanda.

Partners In Health kuri Twitter yanditse ko “Uwayishinze ari we Dr. Paul Farmer, bitunguranye yatabarutse kuri uyu munsi ubwo yari aryamye ari mu Rwanda.”

Dr. Farmer yatabarutse afite imyaka 62 y’amavuko asize umugore Mme Didi Bertrand Farmer, n’abana batatu.

Umuryango yashinze Partners In Health watangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2005, mu byo wafashije igihugu harimo gufasha imiryango ikennye kwiyubaka mu bushobozi, kurihira abana amashuri cyane abo mu miryango ikennye, guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, gufasha mu rugamba rwo kurwanya icyorezo cya SIDA n’abo cyagizeho ingaruka ndetse no mu buvuzi cyane ubwa Cancer n’izindi ndwara.

Mu bindi bikorwa yakoreye u Rwanda harimo kuba yayoboraga Kaminuza (University of Global Health Equity, UGHE) ndetse yashinze ikorera mu Rwanda akaba ari n’umwe mu bagize uruhare mu iyubakwa ry’Ibitaro bya Butaro bivura Cancer (Butaro Hospital Cancer Centre of Excellence) byubatswe ku bufatanye na Leta y’u Rwanda.

tariki 31 Kanama, 2019, Dr. Farmer yashimiwe n’Igihugu ahabwa umudari w’indashyikirwa witwa Igihango ndetse awushyikirizwa na Perezida Paul Kagame ubwe.

Dr. Paul Farmer yatabarutse ubwo yari aryamye ari mu Rwanda

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

2 Comments

2 Comments

  1. Flo

    February 22, 2022 at 3:41 am

    Mbabajwe cyane n’urupfu rwa Dr Paul Farmer!Ntasanzwe yaradukunze twe Abanyarwanda nk’uko bigaragarira mu bikorwa by’agaciro gahanitse yakoze mu Rwanda!Imana Imuhe iruhuko ridashira!

  2. ruremesha

    February 22, 2022 at 9:10 am

    Uko bigaragara mu maso (appearance) ntabwo yali ashaje.Niyigendere natwe ejo tuzamukurikira.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bakoraga ibyo Imana ishaka kandi batiberaga mu byisi gusa ntibashake Imana,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana cyane,kugirango izatuzure kuli uwo munsi iduhe ubuzima bw’iteka. Ntitukishinge abavuga ko upfuye aba yitabye Imana.Siko bible ivuga.Ahubwo ivuga ko upfuye yiberaga mu by’isi gusa,biba birangiye atazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka