Umuhanzi Abijuru King Lewis umaze kubaka izina mu ruhando rwa muzika nyarwanda nka Papa Cyangwe yashyize hanze Ep (Extended Play) nshya iriho indirimbo 6 ariko yasohoye ku ikubitiro 5 z’amajwi indi ndirimbo ya nitiriwe Ep yitwa Sitaki ikazasohoka vuba n’amashusho yayo.
Mu ndirimbo esheshastu ziri kuri Ep indirimbo Niki Niki niyo ari kumva kenshi
Ku isaha ya saa yine z’igitondo kuri uyu wa Kabiri, tariki 4 Mutarama 2022, nibwo iyi Ep Sitaki yagiye ahagaragara binyuze ku muyoboro wa YouTube wa Papa Cyangwe.
Ni Ep isohotse nyuma y’amezi atandatu ikorwaho, aho yakozweho n’abatunganya umuziki batandukanye harimo Kina Beat, Devydenko, uwitwa Urumiya ndetse na Bob Pro.
Mu kiganiro UMUSEKE wagiranye n’umuhanzi Papa Cyangwe, yatangaje ko iyi EP ayisohoye mu gihe agitunganya album izasohokana n’amashusho, ibi akaba aribyo byatumye akorana n’abahanzi bakora injyana zitari Afrobeat nka Bushali na Chris Eazy, Logan Joe na Yannick.
Ati “Iyi ni Ep ihenze kuko yakozwe mu gihe cy’amezi atandatu. Njya gukora iyi Ep nayikoze hari album ndi gukorana na Element yitwa Saza Afurika iriho amazina aremereye nka Social Mula, Juno Kizigenza na Igor Mabano, rero nashatse gukora Ep iriho abandi bahanzi badakora Afrobeat kandi b’urungano rwanjye mu muziki kandi dufitanye umubano. Chriss Eazy, Bushali, Logan Joe na Yannick, buri wese ari hejuru mu njyana ye kandi iyi Ep iri muri Drip na Trap.”
Iyi Ep Papa Cyangwa asohoye iriho indirimbo esheshatu zasohotse mu buryo bw’amajwi, arizo “Sitaki” yitiriwe Ep, “Kanjenje” yakoranye na Chriss Eazy, “Aho” yafatanyije na Bushali, “Nyaza” yakoranye n’umuhanzi ukizamuka Yannick, hakaba n’indirimbo Puna afatanyije na Logan Joe ndetse n’indirimbo “Niki Niki” yaririmbye wenyine.
Gusa indirimbo “Sitaki “yo ikaba izasohokana n’amashusho kuko ngo mu nama yahawe byatumye abaretse kuyishyira hanze.
Yagize ati “Nari navuze ko zasohokera icyarime uko ari esheshatu ariko nabanje kuzumvisha abantu bakuru batandukanye bakampa inama, indirimbo yitiriwe Ep ariyo Sitaki twahisemo ko izasohokana n’amashusho nyuma.”
Papa Cyangwe avuga ko ikorwa ry’izi ndirimbo nta kaboko ka Rocky Kimomo karimo
Nubwo iyi Ep isohotse nyuma y’amezi atandatu ikorwa kandi uyu muhanzi yari akiri mu maboko ya Rocky Entertainment, yavuze ko nta kaboko babifitemo kuko yabifashijwemo n’aba producer bayikoze.
Ati “Njye ndi gukora ku giti cyanjye kandi nubaka ibintu byanjye, Ep imaze igihe ariko nayikoraga ku ruhande, ni uruhare rwanjye n’aba producer nshimira bayikoze ndetse n’abahanzi bariho.”
Amashusho y’izi ndirimbo ziri kuri iyi Ep Sitaki, Papa Cyangwe yatangarije UMUSEKE ko azasohoka vuba, gusa ngo azagendera ku mahitamo y’abafana ku ndirimbo bazashaka ko yaheraho akora amashusho. Gusa indirimbo “Niki Niki” igaruka ku buzima bwa Papa Cyangwe mu rugendo rwa muzika niyo arimo yumva, avuga ko yakozwe umunsi umwe kandi aba ariyo itwara igihe gito.
Papa Cyangwe yasabye abafana be kumushyigikira muri uru rugendo arimo kuko uyu mwaka ari gukora cyane ashimira urukundo badahwema kumugaragariza.
Yagize ati “Nyuma ya Ep gahunda ya album iracyahari kuko hari indirimbo esheshatu zitararangira, uyu mwaka ni uwo gukora cyane. Ndashimira urukundo rw’abafana, abakunzi b’umuziki ku rukundo badahwema kungaragariza.”
Iyi Ep Sitaki ayisohoye nyuma y’uko mu Ukuboza 2021, Papa Cyangwe atandukanye n’abamufashaga mu muziki Rocky Entertainment, maze atangaza ko “gutwika bitinjiza nta mumaro” ariho yahereye avuga ko agiye gukora ku giti cye.
Indirimbo yaherukaga gushyira hanze ni iyitwa Nyonga. Uyu muhanzi yamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye nka Sana, Hahiye, Nzonze yakoranye n’umuhanzi Olege wo mu Burundi ndetse n’izindi ndirimbo.
Indirimbo Niki Niki iri kuri EP yitwa Sitaki ya Papa Cyangwe