Connect with us

Amakuru aheruka

Mico The Best na Clarisse bibarutse imfura yabo y’umuhungu

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, umuhanzi mu njyana ya Afro Beat mu Rwanda Mico The Best yatangaje ko umuryango we wibarutse umwana w’umuhungu.

Mico The Best n’umugore we Clarisse bibarutse imfura yabo y’umuhungu

Mico The Best n’umugore we bari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo kwibaruka umwana w’umuhungu nk’uko uyu muhanzi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Mutarama 2022.

Mu butumwa yanditse yavuze ko umuryango we wungutse umwana w’umuhungu.

Yagize ati “Imana yaduhesheje umugisha umwana mwiza w’umuhungu.”

Tariki ya 19 Kanama 2021 nibwo nibwo Mico The Best n’umugore we  basezeranye imbere y’amategeko.

Kuwa 26 Nzeri 2021 nibwo Mico The Best na Ngwinundebe Clarisse nibwo bakoze ubukwe bubera muri Heaven Garden ku i Rebero.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka