Connect with us

Amakuru aheruka

Nyaruguru: Perezida w’Urukiko rw’Ibanze akurikiranyweho ruswa y’ishimishamubiri ry’igitsina

Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, ukurikiranyweho ibyaha birimo ibya ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, yatawe muri yombi na RIB.

Byatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Gashyantare 2022.

Ubutumwa bwanyujijwe kuri Twitter ya RIB, kuri uyu wa Gatanu, buvuga ko uru rwego rwataye muri yombi Nsengiyumva Silas, Perezida w’Urukiko rw’Ibanze rwa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, ukurikiranyweho ibyaha bya ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina n’icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha n’ubushuti.

Muri ubu butumwa, RIB itangaza ko Nsengiyumva afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro kugira ngo hakorwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha buzamuregera Urukiko rubifitiye ububasha.

Ubu butumwa bugira buti RIB irashimira abagize uruhare bose kugirango ucyekwaho icyaha afatwe, inongera gukangurira abaturarwanda gukomeza gutanga amakuru ku basaba n’abatanga ruswa muri serivisi z’ubutabera kugirango bahanwe bityo iranduke burundu mu gihugu cyacu.”

Icyumweru cyari cyuzuye, RIB itaye muri yombi Umukozi w’Urukiko rw’Ikirenga ukurikiranyweho kwaka umuturage ruswa ya miliyoni 10 Frw akaba yarafatiwe mu cyuho ari kwakira avance ya Miliyoni 1,4 Frw.

Uyu mukozi w’Urukiko rw’Ikirenga witwa Karake Afrique, akurikiranyweho kuba yaramenye amakuru y’umuntu ufite urubanza rw’ubujurire, ubundi akamubwira ko ari umwanditsi w’urukiko, amusaba Miliyoni 30 Frw kugira ngo azatsinde urwo rubanza.

Uyu Karake watawe muri yombi mu cyumweru gishize tariki 11 Gashyantare 2022, yaje kumvikana n’uwo muturage ko azamuha Miliyoni 10 Frw, ari bwo yafatwaga ari kumuga iriya avance ya Miliyoni 1,4 Frw.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

3 Comments

3 Comments

  1. nyemazi

    February 18, 2022 at 4:45 pm

    Iyi ni imwe mu ngaruka z’ubusambanyi.Nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,butera ibibazo byinshi bikomeye harimo:Gufungwa,Sida,kwiyahura,gusenya ingo ku bashakanye,etc…Nkuko Yesaya 48,umurongo wa 18 havuga,nta muntu ukora ibyo Imana itubuza ugira amahoro.Nubwo abantu bo babona ko biba ari byiza.Uretse no gufungwa,abakora ibyo Imana itubuza bose bizababuza ubuzima bw’iteka muli paradizo no kuzuka ku munsi wa nyuma.

  2. nyemazi

    February 18, 2022 at 5:27 pm

    Asanze muli Cashot Avocat nawe wariye ruswa.Hamwe n’undi mukozi wahoze ashinzwe kurwanya ruswa.Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,butera ibibazo byinshi bikomeye harimo:Gufungwa,Sida,kwiyahura,gusenya ingo ku bashakanye,etc…Nubwo abantu babikora baba bumva bali mu munyenga.Uretse no gufungwa,abakora ibyo Imana itubuza bose bizababuza ubuzima bw’iteka muli paradizo no kuzuka ku munsi wa nyuma.

  3. citoyen

    February 19, 2022 at 9:49 am

    Harya abakozi ba RIB bo iyo bariye ruswa bita muri yombi??

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka