Connect with us

Amakuru aheruka

Musanze: Yatawe muri yombi akekwaho kwiba Moto yiyita umusirikare

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze ku bufatanye n’abashinzwe umutekano mu bamotari bafashe uwitwa Habimana Celestin w’imyaka 25 akekwa kwiba MotokKandi yiyitirira ko ari umusirikare.

                                                                                  Ifoto y’Umujyi wa Musanze

Yafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Gashyantare afatirwa mu Murenge wa Muhoza, mu Kagari ka Mpenge, Umudugudu wa Rukoro.

Yafatanwe moto yo mu bwoko bwa TVS Victor ifite ibirango RD 371J.

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga yavuze ko Habimana yahagaritswe n’abashinzwe umutekano mu bamotari bo mu Karere ka Musanze bamubajije ibyangombwa bya moto n’uruhushya rumwemerera kuyitwara arabibura.

Bamubajije ibyangombwa bye avuga ko ari umusirikare avuye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyakiriba.

SP Ndayisenga yagize ati” Bamaze kumuhagarika bamushyikirije Polisi abazwa ibyangombwa bya moto arabibura, bamubaza uruhushya rumwemerera kuyitwara ararubura. Yabajijwe ibyangombwa bye nabyo arabibura avuga ko ari umusirikare avuye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyakiriba, nta karita ya gisirikare afite ntanashobora gusobanura aho akorera cyangwa aho avuka.”

SP Ndayisenga yakomeje avuga bicyekwa ko iyo moto yari yayibye, yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza kugira ngo hakorwe iperereza hamenyekane nyiri moto.

Yakomeje akangurira abantu gutwara ibinyabiziga babifitiye ibyangombwa.

Ati” Ntabwo byemewe gutwara ikinyabiziga udafite ibyangombwa byacyo n’ibikwemerera gutwara icyo kinyabiziga. Akenshi usanga bene bariya bantu aribo bakora ibyaha bifashishije biriya binyabiziga nko gukwirakwiza ibiyobyabwenge,ubujura, gutwara abanyabyaha n’ibindi, Habimana yageretseho no kwiyitirira urwego adakorera.”

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 281 ivuga ko Umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubifitiye ububasha, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO:RNP

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka