Connect with us

Amakuru aheruka

KNC yariye karungu, yikomye FERWAFA ngo yibwe n’abasifuzi, ati “Ikipe yacu ivuye muri Shampiyona”

Nibura Rayon Sports yari kugabana amanota atatu na Gasogi United, ariko siko byagenze ku munota wa 65 w’umukino Gasogi United iravuga ko yibwe igitego cyari gitsinzwe na Nkubana Marc, umusifuzi wo ku ruhande Said avuga ko habayeho kurarira.

Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, akaba ari Perezida wa Gasogi United yarakaye cyane

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yavuze ko yibwe nkana n’abasifuzi kubera amagambo yatangaje asaba ko Perezida wabo yegura.

Ati “Mwarebye match ya Police uko yagiye, mubonye iyi match ariko ibi ngibi byari bwite kuko twavuze ngo Perezida wa Komisiyo y’Abasifuzi yegure, ibi ni byo yakoze “je cois” (ndabyizeye), ibi ni ibintu biteguye neza, ibi ni ibigaragaza ko Federasiyo (FERWAFA) yuzuyemo mafia (ubujura), umwanda n’ibindi.”

KNC wariye karungu yahise avuga ko ikipe ye ayikuye muri Shampiyona.

Yagize ati “Twebwe dufashe icyemezo, ikipe tuyivanye mu marushanwa, birubahirizwa kuva none, abakinnyi bacu bazakomeza gukora imyitozo, tuzakomeza kubahemba ariko ntabwo tuzakina ino Shampiyona.”

Abanyamakuru bamubajije niba nta kindi cyakorwa ngo ikipe ye yisubireho kuri uyu mwanzuro, KNC avuga ko n’impuhwe z’Imana zitayigarura.

Ati “Nta n’ubwo dushobora no kugaruka n’iyo zaba impuhwe z’Imana. Kuko ibi ni umwanda.”

KNC yavuze ko Perezida wa FERWAFA ntacyo afite uretse kugira abantu “baboze”. Avuga ko abasifuzi bagiye ku kibuga bahawe uko basifura, ndetse ngo basebeje Minisitiri wa Siporo.

Rayon Sports yacyuye amanota atatu nyuma y’igitego cya Mico Justin ku munota wa 62, umukino warangiye ari (1-0).

Uretse Rayon Sports na Gasogi United zakiniye Stade ya Kigali i Nyamirambo, indi mikino uko yagenze:

KU WA KANE TARIKI 27/01/2022

Mukura 1-0 Etincelles FC
Bugesera FC 2-0 Gicumbi
Etoile de l’Est 2-0 As Kigali
Rutsiro FC 0-1 Musanze FC

KU WA GATANU TARIKI 28/01/2022

APR FC VS Police FC
Marines FC VS Kiyovu SC
Espoir FC VS Gorilla FC

Uko urutonde ruhagaze mu minsi 15
1. Kiyovu 29 Pts (-1)
2. APR FC 28 Pts (-3)
3. Rayon Sports 26 Pts
4. AS KIGALI 24 Pte
5. Police FC 23 Pts (-1)
6. Musanze 23 Pts
7. Mukura VS 20 Pts

https://p3g.7a0.myftpupload.com/knc-atariye-iminwa-ati-ubunyamabanga-bwa-ferwafa-burwaye-malaria.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. MUJYANAMA

    January 27, 2022 at 8:19 pm

    KNC reka guhemukira abo bana. Bakeneye gutera imbere. Ubwo urabafungira mu myitozo , nta match gagné babaonye, ntibakinnye ngo bayingure ubumenyi, ubwo ibyo ukoze nibyo. Buriya umukinnyi aba afite gahunda mu mutwe we, aba afite aho ashaka kugera. Umudindije umwaka wose. Sibyo.
    IKINDI, tsindwa kigabo. Umugabo ngo yanyagiranwe n’abandi ati jye naboze. Gabanya amagambo, ibikorwa abe aribyo bivuga.
    Jye ndi FERWAFA, nahagarika GASOGI imyaka 2 idakina. Kuko ibyo ni ugutobanga CHAMPIYONA. Ibaze buri KIPE YOSE yasifuriwe nabi ihagaritse CHAMPIYONA. Ubwo byaba ari nk’ibyabana. Ariko nkeka ko hari amategeko wagombye kwisunga. KANDI UMUGABO NI UWISUBIRAHO. TEKEREZA NEZA. Kandi nkugiriye inama, va muri management y’ikipe. Ube BOSS, utere inkunga, ikipe uyihe undi muntu, wowe ukurikirire hafi gusa. Kuko byose ubiterwa n’ amarangamutima . YAGABANYE. Wibuke ko KIYOVU yigeze kurunguruka muri 2ème DIVISION; RAYON SPORT yayihambye ku MUMENA. Bombori zagiye ku ruhande bigoranye, ubu ni ikipe YUBASHYWE; Shaka amafaranga, ushake abakinnyi. Ntawe uzakwiba 2 , 3 UTARARENGANURWA. NGAYO NGUKO.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka