Nibura Rayon Sports yari kugabana amanota atatu na Gasogi United, ariko siko byagenze ku munota wa 65 w’umukino Gasogi United iravuga ko yibwe igitego cyari gitsinzwe na Nkubana Marc, umusifuzi wo ku ruhande Said avuga ko habayeho kurarira.
Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, akaba ari Perezida wa Gasogi United yarakaye cyane
Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yavuze ko yibwe nkana n’abasifuzi kubera amagambo yatangaje asaba ko Perezida wabo yegura.
Ati “Mwarebye match ya Police uko yagiye, mubonye iyi match ariko ibi ngibi byari bwite kuko twavuze ngo Perezida wa Komisiyo y’Abasifuzi yegure, ibi ni byo yakoze “je cois” (ndabyizeye), ibi ni ibintu biteguye neza, ibi ni ibigaragaza ko Federasiyo (FERWAFA) yuzuyemo mafia (ubujura), umwanda n’ibindi.”
KNC wariye karungu yahise avuga ko ikipe ye ayikuye muri Shampiyona.
Yagize ati “Twebwe dufashe icyemezo, ikipe tuyivanye mu marushanwa, birubahirizwa kuva none, abakinnyi bacu bazakomeza gukora imyitozo, tuzakomeza kubahemba ariko ntabwo tuzakina ino Shampiyona.”
Abanyamakuru bamubajije niba nta kindi cyakorwa ngo ikipe ye yisubireho kuri uyu mwanzuro, KNC avuga ko n’impuhwe z’Imana zitayigarura.
Ati “Nta n’ubwo dushobora no kugaruka n’iyo zaba impuhwe z’Imana. Kuko ibi ni umwanda.”
KNC yavuze ko Perezida wa FERWAFA ntacyo afite uretse kugira abantu “baboze”. Avuga ko abasifuzi bagiye ku kibuga bahawe uko basifura, ndetse ngo basebeje Minisitiri wa Siporo.
Rayon Sports yacyuye amanota atatu nyuma y’igitego cya Mico Justin ku munota wa 62, umukino warangiye ari (1-0).
Uretse Rayon Sports na Gasogi United zakiniye Stade ya Kigali i Nyamirambo, indi mikino uko yagenze:
KU WA KANE TARIKI 27/01/2022
Mukura 1-0 Etincelles FC
Bugesera FC 2-0 Gicumbi
Etoile de l’Est 2-0 As Kigali
Rutsiro FC 0-1 Musanze FC
KU WA GATANU TARIKI 28/01/2022
APR FC VS Police FC
Marines FC VS Kiyovu SC
Espoir FC VS Gorilla FC
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.