Mu Karere ka Karongi abajyanama b’ubuzima bavuga ko bitewe nubwiyogere bw’indwara ya Malariya, Leta ishishikariza abaturage kubagana kugira ngo bisuzumishe banivuze iyo ndwara itarabazahaza.
Musabyimana Emmanuel umwe mubajyana b’ubuzima wo mu Murenge wa Rubengera Akarere ka Karongi avuga ko hashize iminsi abaturage bagaragarwaho indwara ya malariya nkuko bigaragazwa na bimwe mu bipimo by’abatugana kuko iyo tubapimye indwara ya malariya tuyibasangamo nubwo abataragera ku kigero gikanganye cyane ko ari hagati y’abantu bane na batanu.
Emmanuel akomeza avuga ko nubwo umubare w’abantu utariyogera ariko kubufatanye n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubengera bashishikariza abaturage kugana abajyanama b’ubuzima kugira ngo bipimishe malariya ndetse abasazwe bayirwaye bahwabwe imiti kugira ngo itazagira uwo izahaza cyagwa igahitana dore ko yica iyo utayivuje.
Agira ati “Kera mu Karere ka Karongi indwara ya malariya ntayo twagiraga ariko ubu bitewe n’ibihe byagiye bihinduka Akarere kacu hasigaye hagaragaramo indwara ya malariya bityo tukaba dusaba abaturage ko badakwiye kwirara baza tukabasuzuma indwara ya malariya bityo bakabona ubuzima buzira umuze”.
Mu Rwanda Kowariteme ni umuti wifashishwa mu kuvura malariya ku gipimo cya 99%.
Yagize ati ”Kuko niba umurwayi aje kwivuza malaria akaba afite ibimenyetso twanayipima tugasanga ayifite koko agafata imiti ariko ntayirangize yose cyane cyane nka ziriya Coartem bafata iminsi 3, noneho kuyifata ku munsi 1 n’uwa 2 akumva yorohewe akaba yayisiga,icyo gihe rero iyo yongeye agafatwa rimwe na rimwe abyita ko iyo miti itamuvura kuberako yayifashe nabi”.
Uwitonze Yvonne umubyeyi w’abana bane avuga ko yarwaje umwana w’imyaka 4, amujyanye ku mujyanama w’ubuzima amupimye amusangamo indwara ya malariya, ahita amuha imiti ubu akaba ameze neza yarasubiye ku ishuri.
Akomeza avuga ko ashimira ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubengera, byumwihariko Akarere ka Karongo kabitaho kakabegereza ubuvuzi bwa hafi ku buryo ntawe ugifata urugendo rurerure ngo agiye kwivuza cyane ko muri buri mudugudu bafite abajyanama b’ubuzima bane nibura.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC) ivuga ko iri gukomeza gukurikiranira hafi icyo kibazo cyo kwihinduranya k’udukoko dutera malariya, gukorana n’imiryango mpuzamahanga kugira ngo harebwe uburyo icyo kibazo kitafata indi ntera mu Rwanda, ndetse no gukurikira uburyo imiti itangwa kugira ngo itangwe neza kandi ibashe kubavura.
Safi Emmanuel