Connect with us

Amakuru aheruka

Karongi: Coaster yagonganye n’imodoka ya Polisi

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu imodoka itwara abagenzi wa Coaster yagonganye n’imodoka nto ya Polisi ikoreshwa mu kugenzura umutekano wo mu muhanda ku bw’amahirwe ntawahasize ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yavuze ko shoferi wa Coaster yataye umuhanda agonga imodoka ya Polisi

Ifoto iriho imodoka ya Polisi yagonganye imbere na Coaster yakomeje gucaracara ku mbuga nkoranyambaga ariko ntihamenyekanye aho yari yabereye.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René yabwiye UMUSEKE ko iriya mpanuka yabaye ku wa Gatanu ahagana saa 16h20.

Impanuka yabereye mu Karere ka Karongi, mu Murenge wa Bwishyura, mu Kagari ka Kiniha, mu Mudugudu wa Ruganda.

Yagize ati “Impanuka twayimenye ikiba kandi yarapimwe. Umushoferi wa coaster yataye umukono we, avuga ko yakwepaga moto ariko iperereza rirakomeje ngo hamenyekane icyabiteye cy’ukuri.”

SSP Irere René yavuze ko ntawakomeretse, uretse kuba ibinyabiziga byombi byarangiritse.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

3 Comments

3 Comments

  1. lg

    February 12, 2022 at 5:12 pm

    imana ishimwe ubwo ntawakomeretse, gusa ikigaragara nuko niba coaster itari ihagurutse aho yari mukaboko kibumoso uwali uyitwaye yari yarangaye iyo akwepa moto imodoka yarikuba itambitse aha biragaragara ko yali neza mukaboko kimanuka bivuze ko ntakindi bashakisha uretse uburangare bwu uwali uyitwaye cyane ko ziriya modoka zicunga umutekano wo mumuhanda zidakunda kwiruka nta mpamvu

  2. MUVUNYI

    February 13, 2022 at 1:24 pm

    Oya, coaster zigandera nabi ibindi binyabiziga. Nanjye hari uwigeze kugonga hariya hafi ya MORGUE CHUK; Ampa 15 000 Frwr ngo njye gukoresha. Ngo none se ko muba mwadutumye amafaranga ya versement twayabona dute tutirukanse. Ubwo ariko hari mbere ya COVID 19. None ngo yakwepaga moto. Imodoka ingana kuriya se yakwepa moto gute kuburyo ata umuhanda kandi abona imbere hari indi. Niba yari yayibonye(moto) kuko yarimo n’abantu, icyo yashoboraga gukora ni uguhagarara mu mukono we. Ibindi ni amatakirangoyi.

  3. Pondaponda

    February 14, 2022 at 11:56 am

    Abashoferi ba bus bagenda nabi, nahagarara mu muhanda nabi uko bishakiye, bakupira izindiodoka priorites,… Mbese taxis+bus+motos byose bigenda nabi nubwo tubikeneye.
    Imodoka ijya mu tuhande rwibumoso rwumuhanda byagenze gute koko?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka