Ku mugoroba wo ku wa Gatanu imodoka itwara abagenzi wa Coaster yagonganye n’imodoka nto ya Polisi ikoreshwa mu kugenzura umutekano wo mu muhanda ku bw’amahirwe ntawahasize ubuzima.
Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yavuze ko shoferi wa Coaster yataye umuhanda agonga imodoka ya Polisi
Ifoto iriho imodoka ya Polisi yagonganye imbere na Coaster yakomeje gucaracara ku mbuga nkoranyambaga ariko ntihamenyekanye aho yari yabereye.
Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René yabwiye UMUSEKE ko iriya mpanuka yabaye ku wa Gatanu ahagana saa 16h20.
Impanuka yabereye mu Karere ka Karongi, mu Murenge wa Bwishyura, mu Kagari ka Kiniha, mu Mudugudu wa Ruganda.
Yagize ati “Impanuka twayimenye ikiba kandi yarapimwe. Umushoferi wa coaster yataye umukono we, avuga ko yakwepaga moto ariko iperereza rirakomeje ngo hamenyekane icyabiteye cy’ukuri.”
SSP Irere René yavuze ko ntawakomeretse, uretse kuba ibinyabiziga byombi byarangiritse.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.