NYAGATARE: Mu Mirenge ya Nyagatare na Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare hari abangavu babyariye iwabo bikabatesha ishuri, bavuga ko hari imbogamizi nyinshi zituma badasubira mu ishuri nyuma yo kubyara, zirimo kubura abo basigira abana ndetse n’ipfunwe muri bagenzi babo.
Abangavu babyaye imburagihe bavuga ko biyumvamo amashuri y’imyuga kurusha asanzwe kubera ubushobozi n’ipfunwe mu bandi
Umwe muri aba bangavu avuga ko bagihura n’imbogamizi zirimo kubura abo basigira abana, asobanura ko ubwo umwana we yari amaze gucuka yabuze ubushobozi bwo gusubira mu ishuri ndetse ahura n’ikibazo cyo kubona uwo asigira umwana kugira ngo abashe kwiga.
Muri gahunda yiswe “Imbere heza” yateguwe n’umuryango ‘Empower Rwanda’, bamwe mu bangavu babyaye imburagihe muri iriya Mirenge bakangurirwa gusubira mu ishuri kugira ngo barusheho gutegura ejo heza habo n’abana babyaye.
Mu bibazo bagaragaza harimo kutagira uwo basigira abana babo, kubura amafaranga y’ishuri, ipfunwe mu bandi bana babita ababyeyi, no gushaka kwiga imyuga aho gusubira mu mashuri asanzwe.
Hari uwagize ati “Narebaga ukuntu nasiga umwana nkajya ku ishuri nkabona ni ibintu bitoroshye, naje gusubirayo ubu ng’ubu ndiga, nsubiye mu ishuri bamwe ntibumvaga ko ndi mugenzi wabo bakajya bavuga ngo uriya ni umubyeyi.”
Undi nawe yagize ati “Bamwe muri twe twasabwe kongera gusubira mu ishuri kuko twumvaga ko kwiga imyuga ari byo byoroshye, nyamara twasobanuriwe ko imyuga na yo yiga abahanga ahubwo uwize amashuri asanzwe n’imyuga biba ari byo byiza kurushaho.”
Kabatesi Olivia, Umuyobozi w’ Umuryango ‘Empower Rwanda’ ari nawo wateguye iki gikorwa, avuga ko bari gukora ubufasha kugira ngo aba bangavu basubire mu ishuri.
Yagize ati “Kubafasha gusubira mu ishuri ni cyo kintu cya mbere dushyize imbere kuko kwiga ni igisubizo cy’ibibazo byinshi nabo kandi nk’abana b’abakobwa bafiteuburenganzira bwo kwiga.”
Akomeza avuga ko bakoranye amasezerano n’ibigo nderabuzima kugira ngo babone ubuvuzi bwihuse kugira ngo ubuzima bwabo burusheho kumera neza.
Bagabo Anthony, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimiyaga, avuga ko icyo basaba aba bangavu ari uko bongera bakigirira icyizere bakumva ko ibyabaye ubuzima butahagaze,
Avuga ko baba bakiri abana bafite imyaka micye, kandi ngo bashobora gusubira mu ishuri bakiga bakagera ku ndoto z’ibyo bifuzaga
Ati “Ubuyobozi bw’Igihugu bwashyizeho amahirwe yose ashoboka atuma umwana wabyariye iwabo asubira ku ishuri akiga, atuma umwana wavutse kuri uwo mwana agira uburenganzira haba mu kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere haba n’ubundi buryo bwo kubafasha gusubira mu buzima busanzwe.”
Ibikorwa byo kuganira n’abangavu biteganyijwe mu turere twa Gatsibo na Rwamagana, hazazirikanwa cyane abana bafite ubumuga bukomatanyije babyaye imburagihe.
Umuryango ‘Empower Rwanda’ ari nawo wateguye iki gikorwa, avuga ko muri ibi bikorwa bari gufashwa n’Umuryango VSO Rwanda muri gahunda yitwa ‘Imbere Heza’ yita ku bibazo by’imyororokere n’amategeko ku buzima bw’imyororokere, bita ku bana babyaye imburagihe 200.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW