Connect with us

Amakuru aheruka

Indoro ya Kwizera Olivier areba Dj Sonia n’amagambo yamubwiye biraca amarenga y’urukundo

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi Kwizera Olivier yifashishije indirimbo Let me Know ya Maleek Berry yaciye amarenga ko ashobora kuba ari mu rukundo n’umukobwa uvanga imiziki Sonia Kayitesi uzwi nka Dj Sonia.

Kwizera yakoresheje indirimbo yiyama abagabo n’abasore batekereza uyu mukobwa

Indirimbo Let me Know y’umuhanzi ufite ubwenegihugu bwo mu Bwongereza ukomoka muri Nigeria, Maleek Shoyebi niyo Kwizera Olivier yakoresheje agaragaza amarangamutima ye.

Ni indirimbo irimo amagambo y’urukundo aho uriya muhanzi aririmba avuga ati : ‘‘Menyesha niba ndi inshuti  isanzwe kuri wowe,  urabize nanga ko hari umugabo cyangwa umusore ukuvugisha.’’

Aya magambo yo muri iyi ndirimbo hari abayahuje n’uko byaba bifite aho bihuriye n’urukundo Kwizira Olivier arimo muri iyi minsi na Dj Sonia.

Kwizera yakiniye Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino, ariko muri Nyakanga atangaza ko yasezeye gukina nubwo yisubiyeho nyuma y’iminsi 21 ubwo yahamagarwaga mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

Kuva icyo gihe, Rayon Sports yavugaga ko uyu munyezamu akiyifitiye amasezerano, ariko we akavuga ko umwaka umwe bari barasinyanye warangiye.

Nyuma yaho, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwegereye Kwizera, impande zombi zumvikana ko yahabwa miliyoni 8 Frw ku mwaka umwe cyangwa miliyoni 13 Frw mu myaka ibiri, akongera kuyikinira.

Mu kwezi gushije ni bwo impande zombi zumvikanye, ariko Rayon Sports ntiyahise yishyura uyu mukinnyi, na we yanga kwitabira imyitozo.

Abafana bibumbiye muri Fan Club ya Rockets ni bo bishyuye uyu mukinnyi kugira ngo asinye amasezerano mashya muri Rayon Sports.

Ibinyujije kuri Twitter, iyi kipe yatangaje ko “Kwizera yongereye igihe azamara muri Rayon Sports”, ariko ntihagaragajwe uko amasezerano ateye nubwo bivugwa ko ari umwaka umwe.

Uyu mukobwa w’uburanga akora ibijyanye no kuvanga imiziki

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. bagambiki

    January 5, 2022 at 1:49 pm

    Twizere ko atari bya bindi babeshyana ko “bali mu rukundo”,nyamara akenshi baba bagamije kwiryamanira gusa.Bibabaza Imana yaturemye itubuza ubusambanyi.Kuba mu munyenga w’urukunda,ubabaza Imana yakuremye,ni ukutagira ubwenge,nubwo bikorwa na millions nyinshi z’abatuye isi.Bizatuma Babura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Nubwo iyo bapfuye bababeshya ko baba bitabye imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka