Connect with us

Amakuru aheruka

Ibyumba by’amashuri 100 byarasenyutse inzu zisaga 300 zirangirika -MINEMA

Imvura ivanze n’umuyaga yaguye kuwa Gatatu tariki ya 9 Werurwe 2022, mu Turere dutandukanye tw’Igihugu yasenye  ibyumba by’amashuri bisaga 100 , inzu zisaga 300 zirangirika.

Imvura ivanze n’umuyaga mwinshi yashenye ibyumba by’amashuri bisaga 100

Raporo ya Minisiteri y’Ibikorwabyuutabazi yerekanye ko kuwa 9 Werurwe 2022, ibyumba by’ishuri 117 byasenyutse mu gihe inzu nazo  357 zangiritse kubera imvura nyinshi.

Uturere twakozweho cyane n’iyi mvura turimo Gicumbi,Burera,Rulindo,Muhanga Karongi,Musanze,Kirehe na Gakenke.

Iyi mvura iguye mu gihe abanyeshuri mu cyumweru gitaha biteguraga  gukora ikizami gisoza igihembwe cya kabiri.

Umuyobozi  Wungirije  ushinzwe iterambere ry’Ubukungu mu karere ka Gakenke,Niyonsenga Aime Frank,  yabwiye Newtimes ko ibyumba by’ishuri 36  byangiritse.

Yagize ati “Nibura ibyumba by’ishuri umunani nibyo byangiritse cyane .Tugomba kuba twamaze gusana mbere y’uko ibizami bitangira kuwa mbere. Bivuze ko abanyeshuri bafite amashuri yagizweho ingaruka cyane  araba akoresha inyubako z’ insengero n’ibindi  ibyumba by’ishuri by’amashuri aturanye nayo.”

Itsinda ryo muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi riri gukorana b’abatekinisiye b’Akarere  ngo harebwe uburyo hatangwa inkunga y’amabati asakara amashuri.

Umuyobozi w’Akarere wungirike ushinzwe iterambere ry’Ubukungu mu karere ka Gicumbi,Uwera Parfaite,yavuze ko  bahaye  raporo  MINEMA y’ ibyumba by’ishuri  10 bikeneye gusanwa.

Yagize ati “Minisiteri yatwizeje igisubizo vuba kuko Akarere nta ngengo y’Imari gafite.Bivuze ko  amashuri  afite abanyeshuri  bagizweho ingaruka batazahagarika amasomo.Bamwe mu banyeshuri barakoresha inyubako z’ikigo kugira ngo babikemo bimwe mu bikoresho byabo  mu gihe abandi bari kwiga basimburana aho kwiga kabiri ku munsi . “

Yavuze amashuri agomba gusanwa byihuse  mbere y’uko batangira ibizami.

Yongeyeho ko inzu 32 zasenyutse  mu gihe ubwiherero n’ibikoni by’ibigo nderabuzima nabyo byasenyutse.

Mu Karere ka Rulindo amashuri ane(4) yarasenyutse mu gihe mu Karere ka Musanze ishuri rimwe ryasenyutse ndetse n’icyumba cy’abarimu kirangirika.

Uburiro ,Icyumba cy’inama ndetse n’ibyumba by’ishuri bitanu(5) kuri VTC St Anastase mu Karere ka Kirehe byasenywe n’imvura ivanze n’umuyaga.

Ibyumba birenga umunani byo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kibuye, mu Karere ka Karongi byasenywe n’umuyaga  abanyeshuri umunani  (8 )barakomereka. Raporo ivuga ko abanyeshuri bakomeretse bari kwitabwaho ku Bitaro bya  Kibuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantale yavuze ko inzu zisaga 71 zansenywe n’imvura nyinshi ivanze n’umuyaga , ibyumba by’ishuri bisaga 20 birasambuka.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minsiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi,Habinshuti Philipe, yavuze ko hari gukorwa ibishoboka byose  ngo hatangwe ubufasha ku bagizweho ingaruka n’ibi biza mu gihe inzu zasenyutse nazo ziri gushakirwa isakaro.

Ati “Abagizweho ingaruka bagiye guhabwa ubufasha  bwo gusakarirwa  kandi izasenyutse zisanwe byihuse.”

Kuva mu Kuboza  2021 imiryango isaga 1000 yagizweho ingaruka n’ibiza.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: TNT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka