Yongeyeho ko inzu 32 zasenyutse mu gihe ubwiherero n’ibikoni by’ibigo nderabuzima nabyo byasenyutse.
Mu Karere ka Rulindo amashuri ane(4) yarasenyutse mu gihe mu Karere ka Musanze ishuri rimwe ryasenyutse ndetse n’icyumba cy’abarimu kirangirika.
Uburiro ,Icyumba cy’inama ndetse n’ibyumba by’ishuri bitanu(5) kuri VTC St Anastase mu Karere ka Kirehe byasenywe n’imvura ivanze n’umuyaga.
Ibyumba birenga umunani byo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kibuye, mu Karere ka Karongi byasenywe n’umuyaga abanyeshuri umunani (8 )barakomereka. Raporo ivuga ko abanyeshuri bakomeretse bari kwitabwaho ku Bitaro bya Kibuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantale yavuze ko inzu zisaga 71 zansenywe n’imvura nyinshi ivanze n’umuyaga , ibyumba by’ishuri bisaga 20 birasambuka.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minsiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi,Habinshuti Philipe, yavuze ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo hatangwe ubufasha ku bagizweho ingaruka n’ibi biza mu gihe inzu zasenyutse nazo ziri gushakirwa isakaro.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.