Connect with us

Amakuru aheruka

“Hunga Mukura VS twaje!”, yaherukaga gutsinda APR FC yanze kuyitera ishyari itsinda na Rayon Sports

Ikipe ya Mukura Victory Sports ku kibuga cyayo ihatsindiye Rayon Sports igitego 1-0 ku munsi wa 16 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, ihita ifata umwanya wa kane ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.

Iyi ni Mukura VS yatsinze APR FC mu mukino uheruka

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki 12 Gashyantare 2022 kuri Sitade ya Huye, utangira ku saa cyenda z’amanywa (3h00 p.m).

Amakipe yombi afite abatoza bashya, Mukura VS iratozwa na Tonny HERNANDEZ naho Rayon Sports iherutse guha amasezerano orge Manuel da Silva Paixão Santos.

Umukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi ariko ntayishaka gutakaza amanota atatu kugeza aho igice cya mbere cyarangiye zinganya 0-0.

Byaje gusaba iminota 81 y’umukino kugira ngo Mukura VS ibashe gusigarana amanota atatu  ku kibuga cyayo, yabone igitego kuri penaliti yinjijwe na William Opoku Mensah.

Gusa abasifuzi bongeye kunengwa kwitwara nabi abafana babashinja ko ku munota wa 60 banze igitego cya Nyarugabo Moise.

Mukura VS iheruka gutsinda APR FC 1-0 mu mukino wakinwe ariko ugasubikwa kubera imvura, gusa Mukura VS yaje guhamya intsinzi ubwo umukino wakomerezaga aho wari ugeze.

 

Abayobozi bashya batangiranye n’intsinzi

Mukura VS kuri uyu wa Gatandatu nibwo yabonye abayobozi bashya, Perezida ni Maniraguha Ndamage Jean Damascene yungirijwe na Sakindi Eugene wari warayisigaranye nyuma y’uko Nizeyimana Olivier atorewe kuyobora FERWAFA.

Abandi batowe muri komite nyobozi ya Mukura VS ni Louis de Monfort Mujyambere na Mwami Kevin uyobora abafana ba Arsenal mu Rwanda.

 

Imikino y’umunsi wa 16 uko yagenze

Indi mikino y’umunsi wa 16 yabaye Gasogi United yatsinze Marines FC 3-2. Kiyovu Sports itsinda Gorilla FC 2-1.

Ku Cyumweru APR FC na Gicumbi FC nitsinda izahita irusha Rayon Sports amanota 11, ibintu byazagora Rayon gukuramo aya manota kuko byasaba ko itsinda imikino itatu ikanganya ibiri kandi APR FC itakaza.

AS Kigali VS Espoir FC
Bugesera FC VS Musanze FC
Rutsiro FC VS Etincelles FC
Police VS Etoile de l’Est

APR FC iyoboye urutonde rwa Shampiyona ku munsi wa 16 n’amanota 34. Iya kabiri ni Kiyovu SC n’amanota 30, Rayons Sports  na Mukura VS zinganya amanota 26.

Abafana ba Mukura VS bari benshi kuri Stade ya Huye

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka