Mu magambo akunda kuvuga mu bitangazamakuru no kwandika ku mbuga nkoranyambaga, arangwa cyane no kwinyuramo no kugoreka amateka yabaye mu Rwanda izuba riva.
Urugero ni aho mu kiganiro yagiranye na Ikondera Libre, hari aho avuga ‘nta mpunzi FPR yacyuye’ keretse Barafinda n’umugore we babyiyemerera.
Mu butumwa burebure yanditse kuri Twitter, Rutaremara yavuze yanyomoje ibyavuzwe na Twagiramungu, amubwira ko kuvuga ko nta mpunzi FPR yacyuye ari ukurota asetsa cyangwa gusetsa ari maso.
Yamwibukije ko FPR ari yo yacyuye impunzi zahunze muri za 1959; harimo Tito Rutaremara ubwe, wawundi biganaga muri Saint André, igacyura impunzi zo muri 1963 na 1964 , zarokotse ubwo Kayibanda yari amaze kumara Abatutsi. Barimo nyakwigendera Dr. Bihozagara n’umwana wari mutoya wahunze afite nk’imyaka ibiri cyangwa itatu, agahunguka ari Dr. Sezibera Richard.
FPR kandi yacyuye abahunze muri 1973 barimo ba Dr. Rwamasirabo, Polisi Denis n’abandi benshi, icyura abahunze muri 1982 barimo; ba Col. Kanyarengwe n’abandi benshi. Yacyuye abahunze muri 1989-1990 barimo: ba Kajeguhakwa na Pastor Bizimungu waje kuba Perezida w’u Rwanda n’abandi benshi.
Rutaremara yibukije ko FPR yacyuye abanya-Mutara n’Abagogwe bahunze muri 90, muri icyo gihe hacyuwe abantu benshi barimo Antoine Mugesera na Musare. Yacyuye abantu bahunze muri 1991, barimo ba Colonel Biseura na Dr. Rudakubana.
FPR yacyuye abahunze muri 1993 barimo abahungaga Jenoside yakorerwaga Abatutsi bari batuye mu Bugesera n’iyakorerwaga abatutsi bari batuye muri Kibirira.
Rutaremara ati “Muri 1994 rero; FPR yacyuye benshi bahunze muri 1994: uwa mbere ni wowe Twagiramungu tukugira Minisitiri w’Intebe. Maze nshuti yanjye biza kukwinanirira!! Harimo n’abandi benshi barimo nka Dr. Rutijanwa; nabo twarabacyuye”.
Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga hari abanyarwanda bahungiye mu bihugu bitandukanye nka Tanzania, RDC, u Burundi n’ahandi.
Rutaremara yibukije Twagiramungu ko abizi neza ko abo bose bacyuwe na FPR barimo impunzi zirenze 400.000 zari za Benako muri Tanzania, izirenze 250.000 zari mu Burundi.
Ati “None se nshuti yanjye Twagiramungu, ubu aka kanya wibagiwe ibyabereye Rubavu ku Gisenyi kuri La Grande Barrière na La Petite Barrière, aho FPR yacyuye abantu barenze miliyoni bava muri za TingiTingi ho muri Zaïre?”
Yakomeje agira ati “Wibuke ko guverinoma yawe yari iherekeje Perezida Bizimungu kubakirira kuri izo bariyeri. Wowe sinzi aho wari wanyarukiye nk’uko usanzwe unyaruka ariko humura ntitubipfe natebyaga”.
Rutaremara avuga ko kuva icyo gihe FPR yacyuye n’abandi uhereye kuri ba Gen. Rwarakabije , ba Sankara [Nsabimana Callixte] n’abandi baje ejo bundi nka Gen. Mberabahizi David na bagenzi be.
Ati “FPR yacyuye abantu benshi nubu irabacyura kandi izakomeza ibacyure kandi izahora ibacyura; kandi nawe nshuti yanjye nubyifuza FPR izongera igucyure”.
Mu 1995 nibwo Twagiramungu yahungiye mu Bubiligi, yongera gukandagira mu Rwanda mu 2003 mu kwiyamamariza kuyobora igihugu nk’umukandida wigenga ntiyahirwa kuko yatsinzwe na Perezida Kagame wagize amajwi 95,0% naho we akagira 3,62%.
src:igihe