Connect with us

Amakuru aheruka

Gisozi : Imodoka yagonze umunyegare ahita apfa

Nsengimana Emanuel w’imyaka 40 yagonzwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Coister ahita yitaba Imana gusa abayirimo nta wakomeretse cyangwa ngo yitabe Imana.

Iyi modoka niyo yagonze uyu munyegare ahita yitaba Imana

Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Mutarama 2022 ahagana saa cyenda z’amanywa, mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Amakuru avuga ko iyi modoka yavaga muri gare ya Nyabugogo itwaye abagenzi ku Gisozi maze ikagongera mu ikorosi ry’umuhanda ujya ku rwibutso rwa Kigali uyu musore nawe wari utwaye igare ahetse ibirayi n’ibitoki abivanye kurangura muri uyu Murenge.

Amakuru UMUSEKE wahawe n’ababonye iyi mpanuka ni uko uyu musore yari afite umuvuko mwinshi maze agahurira mu ikorosi n’iyo modoka bityo bikamugora kuyobora igare maze ahita agongwa.

Ibyo bikimara kuba inzego zishinzwe umutekano zirimo Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda yahageze kugira imenye intandaro y’iyo mpanuka.

Umurambo wa Nyakwigendera wahise utwarwa n’imodoka ya Polisi mu gihe uwakoze impanuka nawe yagiye gusobanura uko byagenze.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND
UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka