Mu Mudugudu wa Gitaba mu Kagari ka Nyakabungo mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo, umugabo arakekwaho gutera icyuma ku ijosi umugore we, ku bw’amahirwe ntiyamuhitana amushinja kumuca inyuma.
Ibiro by’Akarere ka Gasabo
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Gashyantare, 2022 ahagana saa tatu z’ijoro, nk’uko Ubuyobozi bwabitangarije UMUSEKE.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Jali buvuga ko umugabo wakoze ukekwaho gukora biriya yitwa Nsanzimana Vincent afite imyaka 32. Umugore yateye icyuma ni Akimanizanye Florence w’imyaka 24.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Jali bwavuze ko uyu mugabo yahise atoroka arimo gushakishwa.
Niyomugabo Gregoire Umunyamabanga w’Umurenge wa Jali yabwiye UMUSEKE ati “Yego yamuteye icyuma aramukomeretsa bikomeye; umugore yahise atabaza bamujyana kwa Muganga baramudoda ubu yatashye ari mu rugo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali yaje kubwira UMUSEKE ko Nsanzimana Vincent na Akimanizanye M. Florence babana bitemewe n’amategeko.
Nyuma yo guterwa icyuma munsi y’ugutwi Akimanizanye yajyanywe kuvurirwa kuri Dispensaire Du Mont Jali LTD.
Icyo yapfuye n’umugabo we, abaturage bavuga ko ngo basanzwe babanye mu makimbirane.
Umva, aka Citoyen rwose nanjye sinarusubiramo. Ni INYAGASAMBU RIRAREMA. Cyereka niba irondo ryemeye kumurarira. Hanyuma namwe, ikinyarwanda rwose ni ururimi rusobanutse, hano mwahimbye icyanyu: Ngo bapfuye amakimbirane yo mu rugo. Ubu ari nko mu mategeko, muri RIB, icyo waba ubafashije ni iki? Nyine amakimbirane ni ayo mu rugo ku bashakanye. Ariko se ayo makimbirane yaturutse kuki? AMAKIMBIRANE BAGIRANYE YATEWE NI IKI? Turashaka nyirabayazana yayo makimbirane? Ni ugucana inyuma, ni ubusinzi, ni imitungo, umugabo yabuze ibyo irya kandi yahashye, ni amasambu, ni iki? Ni iki cyakuruye amakimbarane, bakarwana. Mu dushakire ayo makuru, ibindi ni ukudushyira mu rujijo.
mazina
February 3, 2022 at 10:02 am
Gushwana ndetse n’ubwicanyi kw’abashakanye,ahanini biterwa n’imitungo cyangwa gucana inyuma.Report ya RIB yerekana ko hagati ya 2018-2021,mu Rwanda abashakanye bicanye bagera kuli 169.Mu bihugu byinshi,nibuze 70% by’abashakanye (couples) baratandukana.Nyamara Imana yaturemye,isaba abashakanye kuba “umubiri umwe”,bakabana akaramata bakundana.Bagomba kwihanganirana,kubera ko nta zibana zidakomana amahembe.Nubwo ibyo binanira benshi,abakristu nyakuli barabishobora.Kubera ko ari itegeko ry’Imana kandi abantu bose banga kumvira Imana,izabakura mu isi ku munsi wa nyuma nkuko bible ivuga.
citoyen
February 3, 2022 at 2:16 pm
Ariko abagore bakunda abagabo pe. Umuntu aguteye icyuma mu ijosi ashaka kukwica, ku bw’amahirwe urarusimbutse, ugiye kwa muganga bamaze kugupfuka ugarutse wihuta usubiye iwe?????
MUJYANAMA
February 3, 2022 at 5:07 pm