RUBAVU: Umuraperi w’umunyarwanda M Piro Hero yisunze mugenzi we Josskid Twely n’umuririmbyi witwa Makaa O’tune bakora indirimbo “Hustle” bavuga icyo bashoboye mu muziki ndetse bigaragaza nk’aba-hustlesrs (abantu bakora cyane) bitsa ku byuya babira mu muziki n’iterambere mu buzima busanzwe.
Aba bahanzi mu ndirimbo nshya nta kurya iminwa bavuze ibicantege bahura nabyo umunsi ku munsi
Iyi ndirimbo yibutsa abantu ko gutera intambwe mu buzima bisaba kubira icyuya no gusigasira ibyagezweho ntabyo kwirara.
Iri mu njyana ya Trap igezweho muri iyi minsi, yakorewe mu Karere ka Rubavu aho aba basore bakomoka.
Mu kiganiro yagiranye n’UMUSEKE, M Piro Hero yavuze ko bakoze iyi ndirimbo bagamije gukangurira abantu gukora cyane ndetse no kudacika intege mpaka bageze ku ntego.
Yagize ati “Ntacyo wageraho utakivunikiye, ni ugufata amasomo kubyo tunyuramo kugira ngo tutazasenya ibyo twaruhiye.”
Avuga ko “Hustle” yumvikanisha imvune acamo mu muziki n’ubuzima busanzwe ashaka iterambere rye.
Agira ati “Ndifuza kugira uruhare mfatanyije na bagenzi banjye kuzamura uruganda rw’imyidagaduro i Rubavu no kugeza ubutumwa ku banyarwanda muri rusange no kubibyaza umusaruro.”
M Piro aherutse gushyira hanze indirimbo yitwa ‘Jeste’ yahurijemo abarimo uwitwa Shafty Ntwali na N Tizyo.
Avuga ko abafana be n’abakunzi b’umuziki bagomba kumwitegaho ibikorwa bifatika mu muziki we.
Ati “Ndikugerageza gukora ibintu byinshi cyane, uyu ni umushinga nakoze ugaragaza ko urugendo rukomeje, ibikorwa byinshi biraje nta gihe kinini kiribucemo.”
Mbutoyurukundo Modeste ukoresha amazina ya M Piro Hero, yatangiye umuziki mu mwaka wa 2016, afite indirimbo nyinshi ze bwite n’izo yahuriyemo na bagenzi be.
Reba hano amashusho y’indirimbo Hustle ya M Piro Hero ft Josskid na Makaa O’tune