Connect with us

Amakuru aheruka

Etoile de l’Est yabonye umutoza mushya ukomoka muri RD Congo

Umutoza Addy Bukaraba ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo niwe wagizwe umutoza mukuru wa Etoile de l’Est yo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.

Addy Bukaraba ayagizwe umutoza mushya wa Etoile de l’Est yo mu Karere ka Ngoma

Kuri uyu wa 14 Gashyantare 2022, Ibinyujije ku rubuga rwa Twitter, Etoile de l’Est yatangaje ko Andy Bukaraba wanyuze mu makipe yo muri RD Congo ariwe wagizwe umutoza mushya w’iyi kipe.

Ubutumwa bugira buri “Twishimiye gutangaza ko twamaze gusinyisha umutoza mukuru witwa Addy Bukaraba ukomoka muri RD Congo. Uyu mutoza watoje amakipe nka AS Nyuki, DC Virunga na Bukavu Dawa azatoza ikipe imikino yo kwishyura.”

Nyuma yo guhabwa amasezerano, uyu mutoza yahise akoresha imyitozo ya mbere itegura kuzahura na Gicumbi Fc kuri uyu wa Gatatu kuri Stade ya Ngoma.

Uyu mutoza ategerejweho gushaka amanota yafasha Etoile de l’Est kuva mu myanya ya nyuma kuko iyi kipe itiminjiriyemo agafu yamanuka mu cyiciro cya Kabiri.

Ikipe ya Etoile de l”Est yari imaze iminsi itozwa by’agateganyo na Banamwana Camarade wagiye uhagama amakipe y’ibigugu mu Rwanda.

Kugeza ubu ku munsi wa 16 wa Shampiyona iyi kipe ifite amanota 16 gusa.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. Rugamba

    February 15, 2022 at 3:36 pm

    Hari igihe kizagera Ferwafa ikazisanga muri championnat team zosse zitozwa naba nyamahanga. Batoza bo mu Rwanda ko muhembwa neza kucyi mutazigama ngo mujye hanze mu mahugurwa murindiriye ibyu buntu bya ferwafa ntabyo muzabona cash zanyu muzitwara mu bafyumu aho kuzigama ngo mwirihire amasomo hanze ntimubona ko muriho muratakaza imirimo ko nta ni ndimi muzi ngo muzajya gutoza hanze.murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka