Connect with us

Amakuru aheruka

P Square ihatanye mu bihembo byo kugirwa Ambasaderi w’Ingabo za Nigeria

Itsinda rya P Square rigizwe na Peter Okoye na Paul Okoye bahatanye na Joke Silva, RMD, Ali Baba, Shartu Garko mu bihembo bitangwa byo kugirwa Ambasaderi w’Ingabo z’igihugu cya Nigeria.

Itsinda rya P Square mu bahataniye ibihembo byo kugirwa Amabasaderi w’Ingabo za Nigeria

Ni ibihembo bizwi nka Nigeria Defence Headquarters Awards (NDHAA), itsinda rya P Square rihatanyemo bwa mbere nyuma yo kongera gukorana mu muziki.

Umuyobozi Mukuru w’Ingabo za Nigeria, Gen. Lucky Irabor yatangaje ko abakandida batanu batangajwe hashingiwe ku kuba baragaragaje urukundo, ubumwe no kurangwa n’amahoro muri Nigeria.

Yongeyeho ko aba batanu barimo itsinda rya P Square uretse muri Nigeria aho bakomoka, “batanze ibyishimo ku isi yose binyuze mu bitaramo nuibutumwa bugamije gukangurira amahoro abatuye isi muri rusange.”

Icyicaro gikuru cy’ingabo cya Nigeria kizafatanya n’uwatsinze gushyiraho no gushyira mu bikorwa gahunda zimwe na zimwe za gisivili zizagabanya amakimbirane, guteza imbere ubutabera, guteza imbere amahoro, ubumwe no guteza imbere urukundo muri Nigeria.

Gutora byatangiye kuri uyu wa 14 Gashyantare 2022, uwatsinze azatangazwa kuwa 01 Gicurasi 2022.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka