Connect with us

Afurika

Coup d’Etat yo muri Guinea-Bissau yaburijwemo bamwe mu basirikare baricwa

Perezida wa Guinea Bissau, Umaro Sissoco Embalo yatangaje ko nyuma y’urufaya rw’amasasu rw’abari bateye aho Guverinoma yarimo gukorera inama ibintu byagarutse mu buryo, ariko hari abasirikare bahasize ubuzima.

Umaro Sissoco Embalo ari ku butegetsi kuva muri 2020 ubwo yatorwaga

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki 1 Gashyantare 2022, nibwo urufaya rw’amasasu rwumvikanye  mu nzu yarimo Minisitiri w’Intebe ndetse na Perezida Umaro Sissoco Embalo bayoboye Inama y’Abaminisitiri, bikekwa ko ari umugambi wo guhirika ubutegetsi wateguwe.

Perezida wa Guinea-Bissau Umaro Sissoco Embalo yatangaje ko kugeza ubu abashakaga kwica Perezida, Minisitiri w’Intebe, Nuno Gomes Nabiam n’abagize Guverinoma umugambi wabo waburijwemo.

Mu mashusho yanyujijwe kuri Faceebook y’Umukuru w’Igihugu, yavuze ko abari bateye bafitanye isano n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

Ati “Byari nka Coup d’Etat kuko bashakaga kwica Perezida, Minisitiri w’Intebe n’abagize Guverinoma. Ubu ibintu bihagaze neza kandi byashyizwe ku murongo. Bafite aho bahuriye n’abacuruzi b’ibiyobyabwenge nyuma y’itegeko ryatowe rirwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge na Ruswa.”

Mbere y’uko aba bantu bitwaje intwaro barasa ku nyubako ikoreramo Guverinoma bakaba barabanje kuyizenguruka uko yakabaye kuko bari bazi ko Perezida na Minisitiri w’Intebe bitabiriye inama ya Guverinoma.

Perezida Umaro Sissoco Embalo yavuze ko nibura abantu 6 basize ubuzima muri ririya geragezwa rya Coup d’Etat

Nyuma y’uko ibi bibaye abaturage benshi mu murwa mukuru Bissau bagaragaye hafi y’ikibuga cy’indege ndetse amaguriro n’amaduka na za banki bifunga imiryango, hirya no hino hashyizwe abasirikare benshi ku mihanda.

Iyi yari Coup d’Etat ya kane ikozwe n’abasirikare muri iki gihugu kuva cyabona ubwigenge mu 1974, ibi byaherukaga kuba mu mwaka wa 2012.

Bamwe mu baturage baganiriye na AFP bavuze ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, televiziyo y’igihugu yari yigaruriwe n’abasirikare bari bangiye abakozi bataha, gusa ngo byari byateye urujijo kuko batari bazi igikurikiraho.

Nyuma y’iburizwamo ry’iyi Coup d’Etat, abayobozi banyuranye hirya no hino ku Isi bagaragaje kwifatana na Guiena-Bissau.

Muri bo harimo Umunyamabanga Mukuru w’Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat wavuze ko yifatanyije n’abaturage b’iki gihugu nyuma y’igeragizwa rya Coup d’Etat. Yanasabye kandi aba basirikare bakoze ibi gusubira inyuma bakareka kuvogera umukuru w’igihugu n’abagize Guverinoma bari bahejejwe mu nyubako barimo.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Gutterres na we yavuze ko ahangayikishijwe n’iyi nkuru y’imirwano yabereye muri Bissau, akaba yanasabye ko abakora ibikorwa nk’ibi bakwiye kubaha igihugu kigendera muri Demokarasi.

Afurika y’Uburengerazuba imaze iminsi yugarijwe na Coup d’Etat, abasirikare bafashe ubutegetsi muri Mali, Chad, Guinea ndetse na Burkina Faso ni yo iheruka mu munsi ya vuba.

Abasirikare ngo bari bafashe televiziyo y’Igihugu babuza abakoze gutaha, gusa abandi bagumye ku ruhande rwa Perezida Umaro Sissoco Embalo

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. muyoboke

    February 2, 2022 at 10:16 am

    Abakora Coups d’état baba bashaka ibyubahiro n’amafaranga.Ariko bakibagirwa ko ejo twese dupfa tukabisiga,tukaba zero.Tujye twirinda gukabya gukunda iby’isi.Nkuko umubwiriza yavuze,byose ni ubusa.Ahubwo tujye dushaka imana cyane,twe gutwarwa n’iby’isi.Nibwo imana izatuzura ku munsi wa nyuma ikaduha ubuzima bw’iteka nkuko Yesu yavuze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Afurika