Zimwe mu mpamvu zituma abayoboke b’amadini bagabanuka mu Rwanda zifitanye isano n’amateka y’u Rwanda ndetse n’uburyo iterambere rigenda ryiyongera, abantu bagahugira muri rwinshi.
Hari kandi no kwitwara nabi kw’amadini, aho abantu babona n’abanyamadini biba, barwana n’ibindi. Hari n’abandi barambirwa kuko uko aba menshi atari ko ibisubizo biboneka.
Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda akaba n’umuvugizi wayo, Antoine Cardinal Kambanda, aherutse kubwira itangazamakuru rya Kiliziya ko igabanuka ry’abakristu ari ikibazo kigenda kigaragara n’ahandi muri Afurika ndetse n’ibindi bice by’Isi.
Asobanura ko iyo kiliziya itegereye abakristu, bibura, bakagwa cyangwa se abataraba abakristu ntibabone ubagezaho inkuru nziza bigatuma hari andi madini abegereye abakura muri Kiliziya akabatwara.
Yavuze ko ari yo mpamvu gahunda ya kiliziya ubungubu harimo ‘kuvugurura iyogezabutumwa kugira ngo rijyane n’igihe, rijyane n’ibyo abantu bakeneye muri iki gihe’.
Cardinal Kambanda yavuze ko mu Rwanda ingamba bafite mbere na mbere ari ukwita ku muryango kuko umwana avuka mu muryango, urubyiruko rutaha mu muryango, umugabo n’umugore, bose bataha mu rugo.
Ati “Ni yo mpamvu urugo ni yo kiliziya y’ibanze, iyogezabutumwa niho rihera kandi iyo rikozwe neza mu rugo bituma na wa mubare aho kugabanuka wiyongera”.
Cardinal Kambanda yavuze ko ikindi kizatuma abakrisitu Gatolika biyongera ari uburezi, kuko iyo umuntu ashaka gutegura ejo heza, ategura abato.
Ati “Turimo turashyira imbaraga mu burezi bufite ireme ni uburezi buba burimo n’Iyobokamana rituma abato bakura mu kwemera”.
Kwita ku iyogezabutumwa ry’abana, ni indi ngamba Kiliziya Gatolika mu Rwanda yihaye kuko ‘abana bakunda Imana, bakenera kwitabwaho kugira ngo batozwe gukunda Imana, kuyubaha, kuyizera no kuyiragiza’.
Ibarura rya Gatanu ryagaragaje ko ADEPR ifite abayoboke 21%, abaporotestanti 15%, abadiventisiti ni 12 % mu gihe Abayisilamu ari 2%.