Butera Knowless wararikiye abakunzi be album ya gatandatu, yikomye abategura ibitaramo bakunze kudaha agaciro imirimo ikorwa n’abahanzi, ahamya ko ari yo mpamvu yafashe icyemezo cyo kujya arindira uwahaye agaciro ibyo akora akaba ari we bakorana.
Yabigarutseho ubwo yari kuri Kiss FM ku wa Gatanu, tariki 10 Ugushyingo 2023, mu rugendo rwo kumenyekanisha indirimbo ye ya mbere yise ‘Oya shan’ ibimburira izizashyirwa kuri album ye ya gatandatu.
Ni album Butera Knowless yabwiye IGIHE ko ateganya kumurikira abakunzi be mu gitaramo azakora mu 2024.
Nyuma yo kugaruka ku ndirimbo ye nshya, Butera Knowless, wari ubajijwe ikintu kijya kimuca intege mu muziki, yavuze ko ari abategura ibitaramo usanga badaha agaciro umuhanzi mu gihe bakeneye ko bakorana.
Yagize ati “Hari igihe ubona imbaraga umuhanzi ashyira mu muziki ariko wareba amafaranga abifuza serivisi ze bamuha, ukabona ntibihuye rwose.”
Butera Knowless yavuze ko ibi biri mu byatumye atagaragara mu bitaramo byinshi, icyakora ahamya ko we akora uko ashoboye bityo haramuka hagize umwegera abona bahuje mu biganiro bagakorana.
Uyu muhanzikazi uherutse kurangiza Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye ‘Business Administration’ yavuze ko yahisemo gukomeza amasomo mu rwego rwo gucecekesha abatekereza abahanzi nk’abantu badashobotse.
Ati “Njye nkunda kurwana no gukora icyo umuntu ambwiye ko ntashobora, nabikoze kugira ngo n’uwashaka kuvuga ko abahanzi ari abantu bari aho ngaho ntazongere kuko hari urugero. Kwiga twabishobora, gukora ibindi twabishobora, ariko n’aka ni akazi kandi ni ko twahisemo.”