Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko u Bufaransa, nk’umunyamuryango uhoraho w’akanama ka Loni gashinzwe umutekano, ushyigikira ibiganiro bya Luanda bihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ibya Nairobi bihuza Abanye-Congo, bwagira uruhare rukomeye mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC.
Ati “U Bufaransa, nk’umunyamuryango uhoraho mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano, ufite ijambo ku makimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC, bufite uruhare rukomeye bwagira, cyane cyane binyuze mu gushyigikira (bwagaragaje) ibiganiro bya Luanda n’ibya Nairobi.”
Yagaragarije Ambasaderi Nicolas ko akanama ka Loni gashinzwe umutekano gakwiye kwita ku kibazo cy’imvugo zibiba urwango zikomeje gukwirakwira muri RDC n’itotezwa Abanye-Congo b’Abatutsi bakomeje gukorerwa, ndetse no ku bufatanye hagati y’ingabo za RDC n’umutwe wa FDLR burushaho gufata intera.
Minisitiri Nduhungirehe yibukije Ambasaderi Nicolas ko FDLR ari umutwe w’abajenosideri, kandi ko wafatiwe ibihano na Loni, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziwushyira ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.
Yasobanuye ko ikindi kibazo gikwiye kwitabwaho ari icy’abacancuro b’Abanyaburayi bakorera mu burasirazuba bwa RDC, binyuranyije n’ihame rya Loni ryo mu 1989, ribuza ibihugu gukoresha abacancuro.
Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yumvikanye inshuro zitandukanye, avuga ko afite umugambi wo gushoza intambara ku Rwanda, arushinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23. Ni ibirego rwahakanye, rugaragaza ko nta shingiro bifite.
Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze aya magambo byeruye mu mpera za 2023 ubwo yiyamamarizaga kongera kuyobora RDC, muri Gicurasi 2024 asubiriramo ikinyamakuru Le Figaro ko agitekereza gushoza intambara ku Rwanda.
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko akanama ka Loni gashinzwe umutekano gakwiye kumenya ko ibikorwa byibasira Abanye-Congo b’Abatutsi, ubufatanye bw’ingabo za RDC na FDLR no gukoresha abacancuro bijyana n’amagambo gashozantambara Perezida wa RDC akomeje kuvuga.
Ambasaderi Nicolas yatangaje ko u Bufaransa “bushyigikiye byuzuye ubuhuza bunyuze mu biganiro bya Luanda”, asaba u Rwanda na RDC kubahiriza ibyo byemeye kugira ngo bigere ku mahoro arambye mu karere.
Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko yifuza ko amahoro arambye aboneka mu burasirazuba bwa RDC no mu karere muri rusange, kandi ko izatanga umusanzu wayo kugira ngo agerweho. Ihamya ko kugira ngo agerweho, FDLR igomba kurandurwa, Leta ya RDC ikaganira na M23 ku buryo itotezwa rikorerwa Abanye-Congo b’Abatutsi ryahagarara.