Connect with us

Inkuru Nyamukuru

Abarwanyi ba M23 basobanura ko batewe ishema n’ibyo bagezeho mu minsi mike bakagarura amahoro i Goma

Goma yo ku Cyumweru tariki 26 Mutarama 2025 n’iyo mu minsi itatu ikurikiyeho, watekereza ko ari uduce dutandukanye two mu bihugu bibiri binyuranye. Ni impamo kuko abari bayoboye Goma yo mu minsi mike ishize, si bo bayiyoboye cyane ko umutwe wa M23 wamaze kwigarurira uyu mujyi.

 

Saa Cyenda z’amanywa kuri uyu wa Gatatu nibwo twambutse twinjira mu Mujyi wa Goma, ku mupaka ku ruhande rwa RDC nta bantu benshi bari bahari, hari bake bisanzwe, barimo abava n’abajya mu Rwanda cyane ko nyuma y’aho imirwano ihagarariye, ushaka kwambuka yatangiye kwemererwa.

Abarwanyi b’umutwe wa M23 nibo bagenzura umupaka ndetse ucyinjira ubabona hirya ni hino, abari ku muhanda baganira n’abaturage baba bacaracara hafi aho. Mu mihanda yinjira ahantu hatandukanye, nta bantu benshi baba barimo.

Amaduka ntabwo arafungura nk’uko bisanzwe, gusa abakora ubucuruzi baganiriye na IGIHE bavuze ko ibintu byari bigoye mu minsi kuva ku wa Mbere kugera ku wa Kabiri, ariko kuva aho agahenge kabonekeye, biteguye gutangira ibikorwa byabo.

Tucyinjira i Goma, twageze mu gace kitwa Quartier les Volcans, hafi aho niho hari inzu yari ituyemo abacanshuro bo muri Romania babaga mu Mujyi wa Goma. Uhasanga byinshi mu bikoresho bakoreshaga, imyambaro yabo n’ibindi.

Abaturage bo muri ako gace, wabonaga bake ku muhanda, ariko uko amasaha yagiye yicuma, batangiye gusohoka mu nzu, byageze ahagana Saa kumi n’imwe z’umugoroba, ari benshi, bicaye hanze ku mabaraza y’inzu zabo baganira.

Mamouda, ni umucuruzi w’i Goma, yabwiye IGIHE ko ku Cyumweru hari ubwoba bwinshi mu Mujyi kubera amasasu yavugaga impande n’impande, aca hejuru y’inzu ku buryo uwo munsi batashoboye gusohoka mu nzu.

Ati “Twese twari dufite ubwoba kuko ahantu hose hari urusaku rw’amasasu no mu gace dutuyemo, ahantu hose. No ku wa Mbere byasaga n’aho ari uko, wenda ku wa Kabiri ni bwo navuga ko abantu bari batangiye guhunga, Ingabo za Guverinoma zagiye, ni bwo navuga ko hatangiye gutuza kugeza uyu munsi ku wa Kabiri.”

Mamouda, mu gace atuyemo afite Générateur itanga amashanyarazi, ni we ufasha abaturanyi be kugira ngo babashe kubona uko bashyira umuriro muri telefoni zabo kuko nta muriro w’amashanyarazi uri mu gace kabo.

Ati “Kugeza ubu nta mazi, nta mashanyarazi […] ugomba kugenda ujya gushaka amazi, uzenguruka mu baturanyi ngo urebe ko wabona amazi, gusa njye nkoresha moteri mfasha abaturanyi gushyira umuriro muri telefone zabo.”

Ubwo imirwano yabaga hagati ya M23 na FARDC, imiyoboro imwe n’imwe ya internet yarangijwe ku buryo bigoye gutumanaho.

Mu masaha make turi i Goma, twahuye n’Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, yari mu muhanda agenda arinzwe n’abasirikare be. Mu nzira, abaturage bamubonaga, bamukomeraga amashyi, bamupepera bigaragaza ko bishimiye abarwanyi ba M23.

Benshi bavugaga ko bizeye ko ibintu bigiye kugenda neza kuko batazongera guhohoterwa no kwibwa n’ingabo za FARC.

Uwitwa Jean Claude Etienne ati “Umutekano uko wari umeze mbere, kuri ubu tumeze neza mbese muri make, ndagenda isaha nshakiye, ngakora ibyo nshaka, telefone mu ntoki, amafaranga mu ntoki nta kibazo.”

Mugenzi we witwa Darius yavuze ko M23 yaganiriye nabo, agasanga ni abantu bafite urugwiro rwinshi. Ati “ Bafite urugwiro, nta kibazo bafitanye natwe. Batubwiye ko nitubona abasirikare ba FARDC tubabwira bakabishyikiriza bagashyira hasi intwaro.”

“Bavuze ko nta kibazo bafitanye n’abaturage ikibazo bagifitanye na Tshisekedi ahari ariko twe ntacyo badutwaye. M23 bitwara neza ntabwo ari nk’Ingabo za FARDC, zo mushobora guhura ufite telefone bakayikwaka ariko aba bafite ikinyabupfura cyinshi si nk’abandi.”

Yakomeje agira ati “Abasirikare ba M23 ni abantu beza, nta bibi bakora nka FARDC, mbega ntiwatinyuka kwegera abasirikare ba FARDC uko uri kwegera aba M23. Abasirikare ba FARDC bari baratujujubije ubu urabona turi kugendana za telefone, mu bihe byashize ntiwari kubasha gutemberana telenone mu ntoki.”

Mu Mujyi wa Goma hari ibikorwa bimwe na bimwe byakomeje gukora nubwo intambara iri kuba. Nka Hotel Serena, imwe mu zikomeye i Goma, ubuzima bumeze nk’ubusanzwe nubwo abakiliya bagabanutse. Abakozi bose bari mu kazi, ndetse basobanura ko ubwo intambara yabaga, imirwano yabereye hafi yayo ariko ko itamaze igihe kinini.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Inkuru Nyamukuru