Abafite ubumuga bw’uruhu rwera mu Rwanda, barishimira ko Abanyarwanda bamaze kugera ku rwego rushimishije rw’imyumvire, aho batakibaha akato nk’uko byahoze, ahubwo bamaze kumenya ko abafite ubumuga bw’uruhu rwera, na bo ari abantu nk’abandi kandi bashoboye.
Barabishingira ku mibanire nyiza bafitanye n’abaturanyi babo no mu bigo by’amashuri, nyuma y’uko batangiye babaha akato, kugeza ubwo bababonaga bakabahunga bakanabatoteza, bavuga ko ari abantu badasanzwe mu gihe ari Abanyarwanda nk’abandi.
Ni mu kiganiro bagiranye na Rwandanews24 kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Kamena 2022, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abantu bafite ubumuga bw’uruhu rwera, gusa nubwo bimeze uku mu karere ka Rubavu uyu munsi wasanze hakiri imbogamizi bagihura nazo.
Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru bafite abana bavukanye ubu bumuga bw’uruhu rwera, ababufite bavuga ko hari amagambo abakomeretsa bagikomeza kumva akabaca intege mu buzima bwabo, rimwe na rimwe bikabatera kwigunga aho kwisanzura kuri bagenzi babo.
Ndererimana Didace w’imyaka 59, Uvuka mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mushonyi avuga ko nubwo afite ubu bumuga abyara abana batabufite yagize ati “Twajyaga kwiga abana bagenzi bacu bakadushungamira, cyangwa bakadukomeretsa kugira ngo barebe amaraso turava uko asa bigatuma nirwanaho, Abarimu banyigishaga aba arinjye baha akato bavuga ko nteza amahane birangira amashuri nyacikirije, na bamwe mu baturanyi bakibaza icyo murugo bari kunderamo bifuzaga ko banyica.”
Ndererimana akomeza avuga ko yatotezwaga haba ku ishuri no mu muryango, bigatuma Papa we umubyara, nyina aba ariwe wenyine ukomeza kumukunda none kuri ubu akaba yuzukuruje. Akaba ashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda kuko yabahaye ijambo.
Muhayimana Jeane wo mu murenge wa Musasa, Akarere ka Rutsiro, uvuga ko we n’umugabo we badafite ubu bumuga ariko bakaba barabyaye abana 3 babufite yagize ati “Nkibyara umwana wa mbere nabanje kugira ipfunwe, umuryango nashatsemo urabyakira ariko abaturanyi akaba aribo birirwa bibaza abana nabyaye, bakambwira amagambo akomeretsa (Biriya ni ibiki nabyaye?) gusa kuri ubu abana banjye ntabwo bakibanena kuko babasha gukina n’abandi.
Habumugisha Aboubakar, uvuka mu murenge wa Nyamyumba akaba yiga mu mwaka wa Gatandatu usoza amashuri yisumbuye muri APEFOC Kanama aho yiga Ubwubatsi yagize ati “Mvuka mu muryango w’abana 7, ariko turi babiri gusa bafite ubumuga bw’uruhu, byatumye duhura n’imbogamizi nyinshi harimo kwigunga, nibaza impamvu abantu bantuka ntacyo dupfa nyuma byaje kumpa kwiyakira uwo ndiwe. Gusa nshimira abarimu ko batampa akato aho niga hose.”
Habumugisha avuga ko amwe mu magambo amusesereza yagiye abwirwa n’abanyeshuri bagenzi be harimo kumwita (Nyamweru, Igishamwinyo, Umungubanguba) akavuga ko ku munyeshuri iyo abibwiwe na bagenzi be bibatera kwiheba bigatuma yumva yava mu Ishuri.
Niyitegeka Patient, Umuyobozi mukuru wa Hand in Hand Development ari nayo yateguye uyu munsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga bw’uruhu
Ati “Uyu munsi twawuteguye kugira tubafashe gutera imbere, no kugira uruhare mu gukemura ibibazo bagihura nabyo bigaruka ku batubahiriza uburenganzira bwabo, kutagira akazi nk’abandi kubera ko mu muryango bagihezwa ntibabashe kwiga ngo nabo baminuze. Akaba ariyo mpamvu tuzabinyuza muri gahunda ya Ni Abacu kugira ngo dusobanurire abanyarwanda imvo n’imvamo y’umuga bw’uruhu.”
Niyitegeka akomeza avuga ko bagitotezwa ntibabashe gukora nk’abandi ngo nabo batere imbere, bagasaba inzego zose gusenyera umugozi umwe bagakora ubuvugizi ku buryo abenshi muri bo babasha kwiga kuko abenshi bajya kwiga batotezwa bagacikiriza amasomo kuko mu Rwanda habarurwa abafite ubumuga bw’uruhu 2 gusa babashije kwiga bakaminuza, bakaba bagiye guhuriza hamwe mu bukangurambaga.
Ntawumenya Isidore, UMukozi w’Akarere ka Rubavu ushinzwe abafite ubumuga avuga ko ikibazo cy’amavuta y’uruhu bakundaga guhura nacyo cyakemutse ubu bagiye kuyohereza mu bigo nderabuzima bakajya bayagurira kuri Mutuelle de santé.
Ati “Abafite ubumuga bw’Uruhu bakunda kutugezaho ibibazo byo kwiteza imbere, natwe tukagerageza kubahuriza hamwe n’abandi mu ma Koperative kuko Akarere gafite amafaranga yagenewe gufasha abafite ubumuga akaba ariho tuyanyuza. Ikibazo kindi bakundaga kutugezaho yari amavuta bakoresha arinda uruhu rwabo kwangirika iki nacyo cyarakemutse ku buryo tugiye kuyohereza ku bigo nderabuzima akaba ariho bazajya bayagurira biboroheye kandi bakoresheje Ubwisungane mu kwivuza.”
Ntawumenya akomeza avuga ko igihugu cy’u Rwanda gishingiye ku mategeko akaba aricyo abanyarwanda bagomba gushingiraho birinda guheza no guhohotera abafite ubumuga bw’uruhu.
Mbere icupa ry’amavuta arinda uruhu rwabo kwangirkaa ryaguraga amafaranga ibihumbi 13 kandi mu kwezi hakenerwa amacupa abiri, ubu ayo mavuta ngo yagejejwe mu bigo Nderabuzima bibegereye ku giciro gito, aho uri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe akaba afite mituweri amacupa abiri ayabonera ku giceri cya 20 avuye ku bihumbi cumi na bitatu bajyaga bishyura ku icupa rimwe.
Uwo mu cyiciro cya kabiri ahabwa ayo mavuta ku mafaranga y’u Rwanda 200, mu gihe uwo mu cyiciro cya gatatu ayabona atanze amafaranga 320.
Imbogamizi abo bantu bafite kugeza ubu, ni imyigire y’abana babo aho bifuza ko mu ishuri bajya bitabwaho mu buryo bwihariye, bagasaba abarezi kujya bibuka abo bana bakabicaza imbere, kubera ko iyo bari kure y’ikibaho batabona ibyo mwarimu yandika, basaba kandi ko hajya hirindwa gukoresha ingwa z’andi mabara atari umweru.