Connect with us

Ubuzima

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga baracyabangamiwe no kwisanga muri sosiyete

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bavuga ko kuba hari abantu benshi batazi  ururimi rw’amarenga ari imbogamizi kuri bo mu kwisanga muri sosiyete.

Mu Murenge wa Nyarurenge ho mu Karere ka Nyarugenge, niho hakorera cooperative ikora mu bijyanye n’ubudozi yitwa “Icyizere cy’ejo hazaza”, igizwe n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga  20.

Batangiye ibikorwa by’ubudozi mu mwaka wa 2018 bagamije kwiteza imbere bo n’abo mu miryango yabo nyuma baza no gutangira ibikorwa bijyanye n’ubuhinzi.

Nubwo bimeze bityo umuyobozi wa Cooperative icyizere cy’ ejo hazaza, Mukamazimpaka Sauda avuga ko nubwo baboha imyambaro myinshi mu budodo ndetse bakadoda ubwoko butandukanye bw’imyenda bakoresheje imashini, kuba ururimi bakoresha rw’amarenga rutazwi na benshi ari imbogamizi ku kwagura ibyo bakora.

Yagize ati “Imbogamizi dufite cyane ni ukumvikana kuko bituma tutabona amakuru yuzuye yaho twakura amasoko. Abantu nabo baradutinya kuko baba babuze uburyo twavugana, ugasanga ntibemeye kuduha amasoko, aha ndavuga cyane ibigo by’amashuri. Ntitumenya ngo amasoko atangwa gute, ugasanga n’amakuru ajyanye nuko twakorana nabo ntituyabonye.”

Kimwe na Mukamazimpaka Sauda, abandi bafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva nabo bavuga ko bashoboye gukora, igikenewe ari ukuvanaho imbogamizi bahura nazo.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva, Augustin Munyangeyo avuga ko insanganganyamatsiko y’uyu mwaka iganisha ku cyakorwa kugira ngo abantu benshi bashobore kumenya uko baganira n’abakoresha ururimi rw’amarenga.

Impuzamashyirahamwe y’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ku isi ivuga ko  kugeza ubu ku isi hari abantu barenga miliyoni 70 bafite ubwo bumuga, 80% byabo baba mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Ubuzima