Connect with us

Inkuru Nyamukuru

Yatakambiye urukiko ko yabuze amikoro amujyana mu Rwanda gushaka amakuru ashinjura Biguma

Me. Alexis Guedj yatakambiye urukiko, avugakoatigeze abona amafaranga yamufasha kujya mu Rwanda kugira ngo asheke amakuru avugugwa kuwomukiriwe yunganira mu mategeko.

Umwe mubanyamategeko ba Hategekimana Philippe alias Biguma yabwiye Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa ko yabuze amikoro amugeza mu Rwanda kugira ngo ashakishe ibimenyetson’ubuhamya bishinjura umukiriya we.

Kuva mu Ugushyingo 2024, Hategekimana wabayeumujandarume i Nyanza ari kuburana ubujurire kugifungo cya burundu yakatiwe muri Kamena 2023, ubwo yahamywaga ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiyeinyokomuntu.

Bimwe mu byaha Hategekimana yahamijwebyakorewe mu bice birimo ku musozi wa Nyamure, Nyabubare, ISAR Songa no kuri bariyeri zitandukanyezafatirwagaho Abatutsi i Nyanza, gusa byose we n’abanyamategeko be barabihakana.

Mu maburanisha yabaye mu cyumweru gishize, abanyamategeko bunganira Hategekimana bahayeurukiko ibyifuzo bemeza ko byabafasha kubonaamakuru mashya yakwifashishwa mu gushinjuraumukiriya wabo, birimo nokuza mu Rwanda.

Byatangiye tariki ya 5 Ukuboza 2024, ubwo urukikorwumvaga ubusesenguzi bw’inzobere mu bumenyibw’ibiturika, Pierre Laurent, ku mbunda yaMortierabatangabuhamya bavuga ko yakoreshejwe mu biterobyagabwe ku musozi wa Nyamure na ISAR Songa.

Me Alexis Guedj uri mu bunganira Hategekimana, yagaragaje ko atumva uko Laurent yasesengura uburyoMortierishobora kuba yarakoreshejwe muri ibi biterokandi atarageze mu Rwanda, asaba urukiko ko i Songana Nyamure hakoherezwa indi nzobere.

Perezida w’iburanisha tariki ya 6 Ukuboza 2024 yanzeubusabe bwo kohereza inzobere mu Rwanda, asobanura ko byasaba ikiguzi cy’urugendo kitaringombwa, kandi ko ntacyo byahindura ku makuruLaurent yakuye mu busesenguzi yakoze.

Me Guedj yasabye kandi urukiko ko rwakwemeraumukiriya we akazana abatangabuhamya bashya babiribarimo Umunyarwanda n’undi utaravuzwe amazinawifashishijwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaharwashyiriweho u Rwanda (ICTR), Perezidaw’iburanisha amusubiza ko iyo aba yarabisabye mberey’uko urubanza rutangira, aba yarabyemerewe.

Umunyamategeko wa Hategekimana yasabye urukikoko yajyanwa ahakorewe ibyaha, asobanura ko atigezeagera mu Rwanda bitewe n’uko atahawe amafarangayamufasha kugerayo. Perezida w’iburanisha kuri uyuwa 9 Ukuboza 2024 yanzuye ko na byo bitashoboka.

Umushinjacyaha na we yashimangiye umwanzurow’urukiko, abwira Me Guedj ko iyo aba yaratanze ikicyifuzo mbere y’uko urubanza nyirizina rutangira, yashoboraga kwemererwa kugera ahakorewe ibyaha.

Nyuma y’aho ibyifuzo bye byose byanzwe, Me Guedjyavuze ko ibirego by’Ubushinjacyaha ku mukiriya we nta shingiro bifite kuko ngobyubakiye ku musenyi.”

Biteganyijwe ko urubanza rwa Hategekimana Philippe ruzarangira tariki ya 20 Ukuboza 2024.

Safi Emmanuel

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Inkuru Nyamukuru