Urwego rwa DASSO mu karere ka Gicumbi rwatanze umuganda wo kubakira umuturage ubayeho mu buzima bugoye mu Mudugudu wa Nyarumba, Akagari ka Mukono mu Murenge wa Bwisige.
Abakozi b’Urwego rwa DASSO ya Gicumbi bakoze umuganda wo kubakira umubyeyi utishoboye.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 15 Gashyantare 2022 aho aba DASSO batanze umuganda wo kubakira Nyirabagenzi Judith nyuma yo guterwa inda n’abagabo batandukanye ariko ntibamufashe kurera abana babyaranye.
Uyu Nyirabagenzi avuga ko abana n’abana batanu arera wenyine kuko abo babyaranye bose batabana akaba abayeho mu buzima bugoranye cyane.
Yagize ati “Ubuzima ntuyemo ni hafi ya ntabwo, aha ntuye urabona ko ntako nari meze, niyo mpamvu ubona abashyitsi bari hano.”
Akomeza avuga ko aherutse guhabwa Ihene n’Intama ndetse n’uburyamo none akaba ari gufashwa kubona aho aba heza kuko iyo imvura yagwaga yamunyagiraga.
Uyu mubyeyi avuga ko abagabo babyaranye bamutereranye, atunzwe no guca imisiri aho agerageza gushakamo imyenda y’abana, ibibatunga n’ibibajyana ku ishuri.
Ati “Ndashimira abaje kuntera ingabo mu bitugu, niteguye gukora uko nshoboye ngo ndebe uko ubuzima buhinduka.”
Umuhuzabikorwa w’Urwego rwa DASSO mu Karere ka Gicumbi, Nyangabo Umuganwa Jean Paul yasabye uyu mubyeyi kurushaho kwigisha abana be neza kuko nabo bazamufasha mu gihe kiri imbere.
Yagize ati ” Wa mubyeyi we bariya bana bawe bari ku ishuri nibo bazadukorera mu ngata, bagomba kwiga kuko twakoze ibikorwa byo ku kuruhura imvune wahuraga nazo.”
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.