Amakuru aheruka

Urwego rwa DASSO ya Gicumbi rwakoze umuganda wo kubakira utishoboye

Published on

Urwego rwa DASSO mu karere ka Gicumbi rwatanze umuganda wo kubakira umuturage ubayeho mu buzima bugoye mu Mudugudu wa Nyarumba, Akagari ka Mukono mu Murenge wa Bwisige.

Abakozi b’Urwego rwa DASSO ya Gicumbi bakoze umuganda wo kubakira umubyeyi utishoboye.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 15 Gashyantare 2022 aho aba DASSO batanze umuganda wo kubakira Nyirabagenzi Judith nyuma yo guterwa inda n’abagabo batandukanye ariko ntibamufashe kurera abana babyaranye.

Uyu Nyirabagenzi avuga ko abana n’abana batanu arera wenyine kuko abo babyaranye bose batabana akaba abayeho mu buzima bugoranye cyane.

Yagize ati “Ubuzima ntuyemo ni hafi ya ntabwo, aha ntuye urabona ko ntako nari meze, niyo mpamvu ubona abashyitsi bari hano.”

Akomeza avuga ko aherutse guhabwa Ihene n’Intama ndetse n’uburyamo none akaba ari gufashwa kubona aho aba heza kuko iyo imvura yagwaga yamunyagiraga.

Uyu mubyeyi avuga ko abagabo babyaranye bamutereranye, atunzwe no guca imisiri aho agerageza gushakamo imyenda y’abana, ibibatunga n’ibibajyana ku ishuri.

Ati “Ndashimira abaje kuntera ingabo mu bitugu, niteguye gukora uko nshoboye ngo ndebe uko ubuzima buhinduka.”

Umuhuzabikorwa w’Urwego rwa DASSO mu Karere ka Gicumbi, Nyangabo Umuganwa Jean Paul yasabye uyu mubyeyi kurushaho kwigisha abana be neza kuko nabo bazamufasha mu gihe kiri imbere.

Yagize ati ” Wa mubyeyi we bariya bana bawe bari ku ishuri nibo bazadukorera mu ngata, bagomba kwiga kuko twakoze ibikorwa byo ku kuruhura imvune wahuraga nazo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Mukono, Gakwandi Sylvestre yasabye abatuye aka Kagali kuboneza urubyaro.

Yagize ati “Abaturage turabashishikariza kuboneza urubyaro, harimo abagerageza kwitabira kuboneza urubyaro.”

Muri aka Kagali kuboneza urubyaro bigeze kuri 68% ku bagore bubatse ingo, abakobwa 8 nibo babyariye murugo mu gihe abagabo 2 aribo baboneje urubyaro.

Biyemeje kumwubakira inzu nziza kandi igezweho

Nyirabagenzi Judith wakorewe umuganda ashima Leta y’uRwanda ikomeje kumuba hafi mu buzima bugoye yari abayemo

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

EVANCE NGIRABATWARE

UMUSEKE.RW/Gicumbi

2 Comments

Popular Posts

Exit mobile version