Connect with us

Amakuru aheruka

U Rwanda Bamporiki yagiriyemo umugisha nirwo murimo- Bamporiki ahanura abahoze mu buzererezi

NYAMAGABE: Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard yasabye urubyiro rusoje amasomo y’igororamuco n’imyuga mu Karere ka Nyamagabe kurangwa n’icyizere no guharanira kwiyubaka mu buzima bwabo.

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard

Hari kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Mutarama, 2022 ubwo hasozwaga amasomo y’imyuga n’igororamuco.

Ni urubyiruko rugera kuri 899 rwahoze mu biyobyabwenge, ubuzererezi n’indi myifatire ibangamiye sosiyete Nyarwanda.

Bamporiki yabasabye kurangwa no gukunda igihugu birinda ibyabasubiza mu myifatire mibi bahozemo.

Yagize ati “Mukunde u Rwanda kandi mwange icyaruhungabanya, Kugira indangagaciro yo kunyurwa, Kugira icyizere no guharanira kwiyubaka.URwanda Bamporiki yagiriyemo umugisha n’ibibazo yanyuzemo, nirwo murimo namwe mudaheranwe n’ibyo mwarimo ubuzima bwanyu bushobora guhinduka.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco Hon Bamporiki Edouard yavuze ko uru rubyiruko rukwiye kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu ariko bakarangwa no kwirinda guhumeka.

Ati “Umwami Gihanga yadusigiye umurage wo gukunda igihugu, umurimo, no gukorera hamwe. Abaryankuna badusigiye umurage wo kudahemuka”

Hon. Bamporiki yabasabye kudaheranwa n’amateka mabi bahozemo ahubwo bagaharanira kwiteza imbere no guhindura sosiyete Nyarwanda.

Uru rubyiruko uko ari 899 rurimo 215 basoje amasono y’ububaji,266 basoje ay’amashanyarazi, ndetse n’abandi 239 bize gusoma no kwandika.

Muri rusange iki kigo kuva cyatangira mu mwaka wa 2019 kimaze kugororerwamo abagera kuri 3104.

Abahize abandi mu masomo bahawe bashyikirijwe “certificates” na bayobozi mu bayobozi bitabiriye uyu muhango.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. Karamaga Jeanine

    January 25, 2022 at 8:27 pm

    Nyakubahwa Bamporiki! Wumva icy’ingenzi ari ugutanga impamyabumenyi cyanga gutanga akazi? ndemeranya nawe kuba buri wese yagira icyizere cy’ahazaza nkuko ubivuga kandi ukitangaho urugero. N’uwaba ari idebe gute, abonye umuha akazi gahemba neza, yakwiteza imbere. Rubyiruko rero nimwiremo kwizera ejo hazaza hanyu n’iyo mutakwifuza kunyura inzira Hon Bamporiki yakoresheje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka