Umucamanza yavuze ko Karake Afrique ubwo yireguraga atigeze yerekana uko Miliyoni 1,4Frw yamugezeho niba atari ruswa cyangwa ngo abe yareretse urukiko icyo yaguraga n’uwitwa Murangira Jean Bosco wayamuhaye.
Umucamanza yavuze ko Karake Afrique n’umwunganizi we mu mategeko bafite iminsi itanu yo kujuririra mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge niba icyemezo cy’umucamanza kitabanyuze.
Ubwo Umucamanza yasomaga uru rubanza yaba karake Afrique cyangwa Me Twizeyimana Innocent wamwunganiye aburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo n’ubushinjacyaha nta n’umwe wageze mu ukiko ubwo uru rubanza rwasomwaga.
Karake Afrique yari umushakashatsi muby’amategeko mu Rukiko rw’Ikirenga, Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwamutaye muri yombi kuwa 11 Gashyantare 2022 rumufatiye mu cyuho ari kwakira Miliyoni 1,4Frw yiganjemo inoti za bibiri.
Icyo gihe RIB yatangaje ko yamufatiye mu cyuho cya ruswa.
Karake Afrique yatangiye kuburana ifunga n’ifungurwa kuwa 11 Gashyantare 2022 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, aburana Ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ageze mu Rukiko inyito y’icyaha yarahindutse.
Ubushinjacyaha buvuga ko bumukurikiranyeho icyaha cy’ubwambuzi bushukana yakoreye uwitwa Murangira Jean Bosco wamuhaye Miliyoni 1,4Frw ya Avance kugirango azamufashe gutsinda urubanza rwari mu Rukiko rw’Ubujurire.
Karake Afrique ngo yari yijeje Uyu Murangira Jean Bosco ko agomba gushaka Miliyoni 10Frw akaziha Umucamanza wari kuburanisha uru rubanza hanyuma mukuruca Umubyeyi we agatsinda Urubanza.
Ntabwo ari ubwambere hafashwe umuntu yaka umuburanyi ruswa kuko muri Mutarama hafunzwe, Me Nyirabageni Brigitte nawe akurikiranyweho icyaha cya Ruswa aho yari yabwiye umukiriya we ko Umucamanza yamuciye Miliyoni 3Frw kugirango amuhe itariki yo kuburana ya vuba.
Uyu munyamategeko nawe ahakana icyo cyaha akavuga ko amafaranga ashinjwa ya ruswa ari amafaranga umukiriya we yamwishyuraga.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.