Amakuru aheruka

Uruganda INGUFU GIN Ltd rurabifuriza kuryoherwa n’ibinyobwa bishya New House na Home Town

Published on

Uruganda INGUFU GIN Ltd rwenga inzoga zo mu bwoko bwa Likeri Gin (Liquor Gin) rushimishijwe no kwifuriza Noheri Nziza n’umwaka mushya wa 2021 abakiriya barwo, rukanabameshesha ko rwazanye izindi nzoga nziza, iyitwa New House Liquor n’iyitwa Home Town Liquor.

Izi nzoga ziboneka ku isiko ryo mu gihugu hose, mu macupa manini n’amato kandi ziri ahantu hose musanzwe murangurira ibinyobwa by’uru ruganda.

Uruganda INGUFU GIN Ltd rurabifuriza kuryoherwa n’ibinyobwo mwakunze cyane ari byo Red Warage, Club Whisky, Rabiant, G&S, King’S VODKA, NGUVU Gin, na Royal Castle Gin.

Abakunzi b’izi nzoga, Uruganda INGUFU GIN Ltd ruboneyeho kubibutsa ko amacupa inzoga zibonekamo akoreshwa inshuro imwe gusa, bityo rukamenyesha abatoragura ayo macupa bakayashyiramo ibindi binyobwa ko imigirire nk’iyo itemewe.

Uruganda ruboneyeho kwibutsa abanywa inzoga zarwo kunywa mu rugero, bakirinda kunywa inzoga batariye, cyangwa kunywa inzoga batwaye ibinyabiziga kuko baba bashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Muri iki gihe Isi n’u Rwanda bihanganye n’icyorezo cya Covid-19, Uruganda INGUFU GIN Ltd. ruragukangurira kugura ibinyobwa byarwo ukabijyana mu rugo mukimara irungu n’abanyu muri mu muryango.

INGUFU GIN Ltd, Dusangire Tugire Ingufu Nyazo.

 

Soma andi makuru ajyanye n’uruganda INGUFU GIN Ltd.

UMUSEKE.RW

Click to comment

Popular Posts

Exit mobile version