Nyaruguru: Ku wa Gatanu tariki ya 31 Mutarama, 2022 Polisi ikorera mu Karere ka Nyaruguru yafashe umuturage afite ibiro bitanu by’urumogi n’inyama z’inyamaswa yo mu bwoko bw’ifumberi bikekwa ko yayishe muri Pariki ya Nyungwe.
Munyenshongore Cyprien w’imyaka 42 bivugwa ko yahoze mu Nkeragutabara
Munyenshongore Cyprien w’imyaka 42 wafatashwe ni umuturage wo mu Murenge wa Muganza, Akagari ka Rukore, Umudugudu wa Karanka.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko Munyenshongore yafashwe n’abashinzwe kurinda Pariki ya Nyungwe, bamufashe tariki ya 31 Ukuboza 2021 bamushyikiriza Polisi.
Yagize ati ”Bamufatiye mu cyuho ubwo yari yamaze kwica inyamanswa yo mu bwoko bw’ifumberi yamaze kuyibaga inyama yazishyize mu mufuka, bamufashe ku isaha ya saa kumi z’umugoroba. Yanafatanwe amababi y’urumogi rubisi rupima ibiro bitanu, avuga ko yari amaze igihe kinini aruhinga muri Nyungwe akajya kurusoroma akaruzanira abakiriya be.”
SP Kanamugire yavuze ko Munyenshongore ubwo yafatwaga yari yambaye ikoti ry’imvura ry’ingabo z’u Rwanda, akaba yararihoranye ubwo yari akiri mu mutwe w’inkeragutabara ariko akaba yarawirukanwemo kubera imyitwarire mibi.
Yagize ati ”Ku makuru twahawe n’uhagarariye Inkeragutabara mu Murenge wa Muganza avuga ko hashize umwaka batakimubara mu Nkeragutabara kubera imyitwarire mibi harimo no kumukekaho kujya mu ishyamba rya Nyungwe guhigayo inyamanswa. Usibye guhiga inyamaswa mu cyanya gikomye, Munyenshongore aracyekwaho no kwijandika mu biyobyabwenge.”
Munyenshongore aremera ko inyamanswa yayishe ayiteze umutego, yari agamije kuyijyana iwe kuyirya naho urumogi yafatanwe akaba avuga ko yagombaga kurushakira isoko.
Kuri ubu yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Muganza kugira ngo hatangire iperereza.
Icyo amategeko avuga
Ingingo ya 58 yo mu itegeko n°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije rivuga ko Umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho, aba akoze icyaha.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.