Umunya-Portugal wavukiye muri Angola, Pedro Emanuel Dos Santos Martins Silva, yageze mu Rwanda aho aje gutoza ikipe ya Rayon Sports mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona izatangira mu kwezi gutaha.
Pedro Emanuel Dos Santos Martins Silva yaje gusinya ibyo yumvikanye na Rayon Sports
Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yemereye UMUSEKE ko uyu mutoza yageze mu Rwanda, gusa akaba nta kindi yatangaza ku bijyanye n’amasezerano ye kuko bitarajya ahagaragara.
Mu minsi ishize ubwo Rayon Sports yasinyishaga rutahizamu w’umugande Musa Esenu, Perezida wa Rayon Sports yavuze ko bamaze kumvikana n’umutoza mushya igisigaye ari uko agera mu Rwanda agasinya.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Mutarama 2021, Pedro Emanuel Dos Santos Martins Silva akaba yageze mu Rwanda azanye n’umwungiriza we.
Pedro akaba asanze Rayon Sports ku mwanya wa 3 n’amanota 26 mu mikino 15, ibanzirizwa na Kiyovu Sports ifite 29, na APR FC ya mbere ifite amanota 31 n’imikino ibiri itarakina.
Azatangira atoza umukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.