Connect with us

Amakuru aheruka

Umusizi Innocent Bahati umaze umwaka aburiwe irengero yongeye kugarukwaho mu Itangazamakuru

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera avuga ko Polisi y’u Rwanda yamenye ikibazo cy’ibura ry’umusizi Innocent Bahati waburiwe irengero kuva muri Gashyantare 2021, yavuze ko hari amakuru bagiye babona mu iperereza bazatangaza vuba.

Innocent Bahati ibura ry’uyu musizi ryakomeje kuba amayobera mu Banyarwanda kuva muri Gashyantare 2021

CP John Bosco Kabera yabwiye IGIHE, ati “Icyo twavuga ni uko Polisi kuva iki kibazo cyamenyekana yagikurikiranye. Mu iperereza yakoze hari amakuru atandukanye yagiye aboneka azatangazwa mu minsi ya vuba.”

RIB ivuga ko tariki 9 Gashyantare, 2021 ari bwo yakiriye ikirego gisaba gushakisha umusizi Innocent Bahati cyatanzwe kuri Station ya Busasamana mu Karere ka Nyanza, uyu musizi yari yabuze tariki 07 Gashyantare, 2021 yagiye muri kariya Karere.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye Igihe ati “Ikirego cyarakiriwe, RIB yahise itangira iperereza. Ndakeka mu Cyumweru kimwe cyangwa bibiri, raporo y’iperereza izaba yabonetse. Twazabagezaho icyo iperereza ryagezeho.”

 

Ikibazo cy’Umusizi Innocent Bahati cyagejejwe kuri Perezida Paul Kagame

Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) baravuga ibi, mu gihe  Abanditsi, abanyabugeni, n’abasizi barenga 290 bo muri Africa, Aziya, Uburayi na Amerika bandikiye Perezida w’u Rwanda bamusaba gukurikirana ibura ry’umusizi Innocent Bahati “mu nyungu z’uburenganzira ku buzima bwe, ubwisanzure, no kubaho neza”.

Abo mu muryango wa Innocent Bahati bavuga ko kuva tariki 07 Gashyantare 2021 yaburiwe irengero ubwo yari yagiye mu mujyi wa Nyanza mu Majyepfo guhura n’umuntu.

Uwabanaga na Bahati yabwiye BBC ko ku wa Mbere aribwo hashize umwaka bamubuze – bongeye kubaza ibye urwego rukurikirana ibyaha rukababwira ko “nta makuru mashya” kandi ko “bakomeje kumushakisha”.

Abanditsi bageneye inyandiko yabo Perezida Paul Kagame barimo abazwi cyane John Maxwell Coetzee, Haruna Kuyateh, Angye Gaona, Catherine Dunne, Margaret Atwood, cyangwa Burhan Sonmez ukuriye ihuriro ry’abanditsi ku isi, PEN International.

Inyandiko yabo igira iti: “Tuzanye iki kibazo ngo ucyiteho, dusaba ngo hakorwe ikihutirwa, kuko umwaka umwe urashize, Bahati akomeje kubura n’uko amerewe ntibizwi”.

Bongeraho ko bafite impamvu zifite ishingiro zo “kwibaza ko kubura kwa Innocent Bahati gufitanye ihuriro n’ubusizi bwe n’imvugo inenga bimwe mu byugarije abanyarwanda.”

Aba banditsi bavuga ko bamenye amakuru ko Bahati yigeze kubura nanone mu 2017 nyuma yo kwandika amagambo anenga kuri Facebook, “nyuma y’iminsi akaboneka afungiye muri kasho ya Polisi”.

Bavuga ko “nubwo nta cyaha yarezwe, yafunzwe nta rubanza amezi atatu akarekurwa gusa bisabwe n’urukiko.”

Junior Rumaga ufata Bahati nka mukuru we mu busizi kandi babanaga nk’abasore mu nzu imwe i Kigali mbere y’uko abura, avuga ko Rwanda Investigation Bureau (RIB) yababwiye ko “nta kiragerwaho, bagikurikirana.”

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

4 Comments

4 Comments

  1. kazimbaya

    February 9, 2022 at 9:14 am

    Niba hashize umwaka yarabuze,akaba ntawe ajya ahamagara,benewabo nibihanagure amarira.Yaba yarapfuye.Uretse ko benshi bavuga ko “yitabye imana”,aho kuvuga ko yapfuye.Biramutse aribyo koko,ubwo bene wabo bakishima ko umuntu wabo yagiye mu ijuru kwitaba Imana!! Gusa ni ukubeshya.Ntabwo upfuye aba yitabye Imana.Nkuko ijambo ry’Imana ribisobanura,upfuye yarakoraga ibyo imana itubuza,aba agiye burundu atazongera kubaho.Naho upfuye yarumvira imana,aba azazuka ku munsi w’imperuka.Uko niko kuli.Roho idapfa yahimbwe n’umugereki witwaga Socrates.

    • Akumiro

      February 9, 2022 at 10:30 am

      Ariko aba bayehova bashinyagurira abantu bari mu kababaro bumva basaruramo iki?

  2. Gahinda

    February 9, 2022 at 10:32 am

    Nimutekereze kubona abahanzi barenga 300 b’isi yose baducishijemo ijisho!
    https://pen-international.org/news/open-letter-to-president-paul-kagame-on-the-disappearance-of-innocent-bahati

  3. Karamaga Jeanine

    February 11, 2022 at 9:49 pm

    Murangira yagombye kumfasha kugira isoni! Birambabaza kubona hagomba abanyamahanga bavuga ku bibera mu Rwanda kugira ngo RIB itangaze ko iperereza lyarangiye ndetse ko ibyavuyemo bizatangazwa. Ibya Rwigara, ibya Boniface n’abandi benshi ntacyo abivugaho! Ese ubundi umuntu mu Rwanda abura ate, tuzi ukuntu ahantu hose haba huzuye abantu bashinzwe kurebuza no kwumviriza abandi? Ntawe kandi utababazwa nuko hari aburirwa irengero bakagaruka nyuma y’imyaka cyanga amezi ariko barabujijwe kuvuga ibyerekeranye n’ibura lyabo. Hali imilyango itagira ingano yashavujwe n’ibi bikorwa bigayitse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka